Now Reading
Uburyo wasaba Akazi nta tangazo ryatanzwe
0

Uburyo wasaba Akazi nta tangazo ryatanzwe

by MENYANIBI1 month ago

Intego yo gusaba akazi mu gihe nta tangazo ry’akazi ryatanzwe bifite akamaro mu gihe ushaka akazi cyangwa kwimenyereza umwuga (Internship). Ese mu by’ukuri byaba bifite akamaro ?

Ushobora kwibaza uko wahitamo ibigo wasabamo akazi cyangwa kwimenyereza umwuga cyangwa ubu wakwadika ubusabe bwawe?

Iyo umuntu yifashe agasaba akazi mu kigo kitashyize hanze itangazo ry’akazi muri icyo gihe byerekana ko mu by’ukuri ushishikajwe n’icyo kigo.

Niyo mpamu ikigo waba wisabiyemo akazi gutyo gihita gifata umwirondoro wawe mu buryo bwihariye kuburyo iyo hagize akazi kabonekamo ikigo gihita cyihutira kukumenyesha.

Ni ngombwa kumenya rero ko kwisabira akazi muri ububuryo bimaze kumenyerwa kandi ko bidafatwa nabi rwose. Ibigo byinshi bigenda bibika imyirondoro y’abantu bagiye babisaba akazi muri ubu buryo,aba bakaba banahamagarwa ngo bakabonana n’ibi bigo. Agaciro k’ubu busabe kagaragarira mu makuru uba watanze.

Isoko ry’umurimo rihishe !

Iyo ikigo kiramutse cyifuje gusimbura umukozi ntibikunze kubaho ko gitanga itangazo ry’akazi ako kanya. Aha ikigo gishobora kubanza gushaka mu kigo imbere ubundi kikanareba mu bri bwa busabe buba bwarakozwe nta kazi katangajwe. Aha niho rero usanga ikigo gihise kiguha akazi kitiriwe gitanga amatangazo.

Ibi akaba aribyo bita isoko rihishe ry’umurimo. Aha abantu benshi bakaba abahabonera akazi. Kuba wasaba guhabwa imenyerezamwuga(Intership) udasabye guhembwa nabyo bikorwa kimwe n’ubu busabe kandi nabyo bifasha umuntu kwinjira mu kigo akaba yahabonera akazi.
Uburyo wakoramo ubusabe bwawe.

Mu gutanga ubusabe bwawe dore uburyo bubiri wakoresha

1. Guhitamo ikigo wifuza gutangamo ubusabe bwawe
2. Kohereza ibaruwa isaba hamwe n’umwirondoro bijyanye na buri kigo wahisemo

Ni gute wahitamo ikigo ?

Ushobora guhitamo ikigo ugendeye ku hantu giherereye cyangwa se ku byo gikora.

Iyo ugendeye ku hantu ikigo giherereye ushobora kureba akarere kirimo,agace giherereyemo,aha twatanga urugero ku gice giherereyemo inganda muri Kigali kizwi nka Free Zone.

Ibindi byagufasha mu guitamo:

• Guhura n’abantu ku mbuga nkoranyambaga

Gushakisha amakuru mu bantu. Imbuga nkoranyambuga zibandaku bibtu by’akazi nka LinkedIn nazo zifite akamaro kanini mu kuba zakwereka ibigo ushobora kuba wasabamo akazi no kubahuza.

Ni gute wategura ubusabe bwawe??

Kugirango ubashe gusaba akazi mu buryo twavuze haruguru ugomba kubanza gushaka amakuru y’ikigo wifuza gusabamo,ugatunganya neza umwirondoro wawe(CV) ukanandika ibaruwa isaba kandi ukayandika mu buryo bwawe bwite.

Iki kikaba ari igice cy’ingenzi kigufasha guhitamo ikigo ubona wagiramo amahirwe yo guhabwa akazi.

Aha ushobora kwibaza ibi bibazo bikurikira:

“Ese iki kigo cyaba gikeneye umukozi ufite ubumenyi nk’ubwanjye?”
“Ese iki kigo nzishimira kugikoramo?”.

Ibigo byakira ubusabe bwinshi akaba ariyo mpamvu ugomba kugaragariza ikigo ko uri umukozi ukwiriye.

Kwandika ibaruwa

Nk’uko mubizi ,ibaruwa isaba akazi n’umwirondoro bigomba kuba bijyanye neza bikaba ingenzi cyane mu gihe usabye akazi nta tangazo ryatanzwe.

Aha akaba ari wowe uba uteraintambwe wisangira umukoresha by’umwihariko,niyo mpamvu rero ugomba kumwereka akamaro wamugirira,impamvu wahisemo ikgo cye,n’ibyiza wamugezaho. Aha ugomba kwibanda ku byakugaragaza neza muri icyo kigo wifuza gukoramo.

Kohereza ubusabe bwawe :

Mbere yo kohereza ubusabe bwawe ugomba kubanza gusuzuma amategeko aba ari ku rubuga rw’ikigo

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response