Now Reading
Uburezi n’ibura ry’imirimo byagombye kwitabwaho muri EDPRS3
0

Uburezi n’ibura ry’imirimo byagombye kwitabwaho muri EDPRS3

by MENYANIBI1 month ago

Imiryango Nyarwanda itari iya Leta isaba ko gahunda y’imbaturabukungu ya gatatu (EDPRS3) irimo gutegurwa, yakwita cyane ku ireme ry’uburezi n’ibura ry’imirimo.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2017, Inama y’Abaministiri izemeza iyi gahunda y’imyaka itanu ku nshuro ya gatatu, ikazaba igamije kuzamura ubukungu, imibereho y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Abagize imiryango Nyarwanda ya Sosiyete Sivile hamwe n’impuguke mu by’ubukungu, basaba Leta guhagurukira ireme ry’uburezi no gukoresha inzego zose zigashakira umuti ikibazo cy’ubushomeri.

Mudaheranwa Desire ukorera Umuryango witwa Kanyarwanda, avuga ko bitangaje kubona hari abarangiza amashuri yisumbuye batazi kwandika Ikinyarwanda.

JPEG - 126.8 kb
Ubushomeri buhangayikishije benshi mu rubyiruko.

Agira ati “Hari umwana witwa Nshimiyimana wiga mu wa gatanu w’amashuri abanza mu Bugesera, umubyeyi we ababazwa n’uko atazi kwandika iryo zina rye”.

Biteye isoni kubona hari abantu barangiza amashuri yisumbuye bandika ubutumwa bugufi kuri telefone mu Kinyarwanda, ukaba utashobora kubusoma.”

Uwitwa Nzaramba Pascal, usanzwe ari umurezi akaba abarizwa mu muryango CLADHO, avuga ko hari abarangiza kwiga bakabura imirimo,akibaza niba “kwiga bitazagera igihe bikabera abantu igihombo”.

Nzaramba yabazaga Prof Musahara Herman, umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, nawe usubiza agira ati “Ni ukumenya ko n’akazi wihangiye ari akazi, kandi utagomba kugakura mu mujyi gusa.”

Ati “Ni ngombwa ko iki kibazo gifatwa na buri wese nk’inshingano ikomeye, kuko ba bandi bakora imitwe yitwaza intwaro bakoresha abitwa abashomeri.”

Prof Musahara asaba inzego gufatanya na Leta guhindura imyumvire bahereye ku kwigisha umwana mu mashuri y’incuke, ndetse no kumugaburira neza kugira ngo abashe gutekereza.

Umuvugizi w’imiryango ya Sosiyete Sivile, Sekanyange Jean Leonard nawe yongeraho ko bazasaba Leta kujya ishyiraho politiki n’ibikorwaremezo, yabanje kubyumvikanaho n’abaturage.

Bamwe mu bagize imiryango ya Sosiyete Sivile bavuga kandi ko ibitekerezo abaturage batanga mu nama njyanama n’ahandi, bishobora kuba byakirwa ariko ntibikoreshwe.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response