Now Reading
Ese ni ngombwa kugaragaza buri kimwe ukunda muri CV yawe?
0

Ese ni ngombwa kugaragaza buri kimwe ukunda muri CV yawe?

by MENYANIBI2 months ago

Ushobora kuba warigenzuye ukiga neza imyitwarire yawe. Yaba imyiza n’imibi, ubushobozi bwawe ndetse n’ibindi…. ariko se wakwibaza uti:”Aya makuru yose ni gute wayashyira muri CV ku buryo igaragara neza kandi ikanisanisha nawe ?

Aha tugiye kureba inama zitangwa na Dominique Perez, impuguke mu guhitamo abakozi (Recruitment) aho asa nk’usubiza ikibazo gikunze kwibazwaho na benshi,bibaza niba biri ngombwa ko umuntu yagaragaza mu mwirondoro we(CV) Imyidagaduro imushimisha, ibyo akunda,muri make ibijyanye n’ubuzima bwe bwite.

Aha hatanzwe ibisubizo bibiri ari byo tugiye kurebera hamwe

1. Kugaragaza ibijyanye n’ubuzima bwite muri Cv harimo kugaragaza imyidagaduro n’ibindi bijyanye bishobora kuba ngombwa ku muntu ku giti cye cyangwa se mu gihe bijyanye n’akazi wifuza kuba wakora. Aha twavuga tuti ni byiza kubyitondera uakanagirira icyizere umukoresha ushakaho akazi.

Aha twavuga nk’urugero urimo ushaka akazi mu iduka ricuruza imyenda ya siporo,ushobora gushyira muri CV ko ukunda siporo.

Urundi rugero twatanga ni nk’igihe ushaka akazi mu bijyanye no gushoka cyangwa gushyushya urugamba,muri CV yawe ushoborz kwerekanamo ko ubikunda.

2. Ushobora kutabigaragaza muri cv mu gihe nawe wumva mu by’ukuri bitari ngombwa kuko inshuro nyinshi ibintu bimwe na bimwe bikunda kugaragazwa muri CV bidakunda kwitabwaho n’umukoresha mu gihe bitajyanye n’akazi katanzwe.

Twavuga nko gusoma,ingendo umuntu yakoze n’ibindi…. Ikiza rero akaba ari uko wabireka.

Dore igihe cyiza cyo kwivugaho

Mu gice ugaragazamo Imyidagaduro,ibyo ukunda n’ibindi bigaragaza ubuzima bwite bwawe ugomba kuhitondera ntushyiremo ibyo ubonye byose ushyiramo nk’ibintu utari ukwiye kugaragaza ahandi aho ariho hose.

Aka gace kakaba kagaragara nk’ak’agaciro cyane cyane ku bantu bakirangiza amashuri no kubatanga akazi mu buryo budakurikije ibyo umuntu yizecyane cyane mu bigo bito cyangwa se biciriritse aho muri ibi bigo baha agaciro ibiranga umuntu ku giti cye.

Aka gace rero kakaba kanafasha utanga akazi gusa nk’umenya byimbitse uwasabye akazi.
Intego y’aka gace rero ikaba ari ukugaragaza ibindi bikuranga atari ukuvuga gusa amashuri ufite cyangwa se akazi wakoze.

Twavuga rero ko nta na rimwe uzigera uzira kuba muri CV yawe utashyizemo aka gace. Ni nayo mpamvu mu gihe ugashyizemo ugomba kuba wabasha kukusobanuraho mu gihe cy’ikizamini cy’ibazwa.

Umuntu utanga akaziyatanze urugero asobanura ko umuntu ukora ibijyanye n’ubucuruzi akaba akora siporo byamworohera gukorera ku gitutu cyangwa se kuba yabasha kwirinda kongera kugwa mu gihombo yaba yarigeze kugwamo.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response