Now Reading
Umwana yagaragayeho gukira virusi itera SIDA
0

Umwana yagaragayeho gukira virusi itera SIDA

by MENYANIBI2 months ago

Abaganga bo muri Afurika y’epfo baravuga ko umwana w’imyaka icyenda y’amavuko wandujwe virusi itera SIDA n’umubyeyi we akivuka amaze igihe kinini cy’ubuzima bwe atarigera akenera imiti.

Yahawe imiti myinshi nyuma gato yuko avutse. Umwirondoro we uri kugirwa ibanga.

Ubu uyu mwana amaze imyaka umunani n’igice nta bimenyetso agaragaza ko afite virusi itera SIDA.

Biravugwa ko umuryango we ufite “ibyishimo byinshi”.

Uyu mwana yandujwe virusi itera SIDA n’umubyeyi we akivuka mu mwaka wa 2007.

Abantu benshi bakenera gufata imiti buri munsi mu kwirinda ko virusi isenya ubwirinzi bw’umubiri ikabatera SIDA.

Gusobanukirwa uburyo burinda uyu mwana bishobora gutuma havumburwa imiti mishya cyangwa urukingo rwa virusi itera SIDA.

Ku isi yose abantu miliyoni 36.7 babana na virusi itera SIDA. Ariko 53% byabo gusa ni bo babona imiti igabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response