Now Reading
Uburyo wakwigaragaza kuri Linkedin ukahabonera Akazi
0

Uburyo wakwigaragaza kuri Linkedin ukahabonera Akazi

by MENYANIBI2 months ago

Ese waruziko kugeza ubu abanyamwuga barenga miliyoni magana atanu bakoresha Linkedin mu buryo bwo kugirango ibafashe kwagura umuyoboro wabahuza n’abandi banyamwuga cyangwa se abatanga akazi?

Urubuga rwa Linkedin rwagufasha cyane mu kwerekana ubushobozi wifitemo ku ruhando rw’umurimo, kubona akazi no kuba wabasha kuganira n’abatanga akazi.

Ushobora kwibaza rero uti Nigute wakoresha neza Linkedin ? Aha tugiye kuguha inama zagufasha:

 Garagaza neza icyo wifuza gukora
 Igaragaze mu buryo bwa kinyamwuga
 Garagaza neza umwirondoro wawe
 Uzuza umwirondoro wawe wose
 Garagaza cyane unibande kuri Cv yawe
 Uzuza ahagenewe kugaragaza Ububushobozi n’uburambe
 Shyiraho ifoto ikugaragaza neza kinyamwuga
 Ntuzacike intege

1. Sobanura icyo wifuza gukora

Kugirango ube wabasha kugira umwirondora mwiza kuri linkedin ugomba mbere na mbere kugaragaza icyo wifuza gukora cyanygwa kuba mu buryo bwa kinyamwuga. Aha twavuga wenda akazi wifuza gukora, ikigo wifuza gukoramo n’ibindi.

Garagaza urutonde ibintu by’ingenzi bikuranga (intege nke n’aho wifitemo imbaraga), ibigushishikaza n’indangagaciro ushyira imbere. Ibi bigomba kugaragara cyane mu mwirondoro wawe.

Garagaza cyane « personnal branding » yawe. Aha twavuga kugaragaz a icyo utandukaniyeho n’abandi kuri uru rubuga. Aha nimukumenya ibintu by’ingenzi wagaragariza ikigo gitanga alkazi hanyuma akaba ari byo ubanza imbere uheraho.

2. Igaragaze kinyamwuga

Mu gice cya « titre professionnel », ntuzagaragazemo ko uri gushakisha akazi.Ugomba kugaragara nk’umunyamwuga(Umwubatsi,webmaster….) nturi gushakisha akazi.

Ahubwo ushobora kuba wagaragaza ibyo ukora hanyuma ukongeraho ko uri gushakisha ibyakuzamura kinyamwuga cyangwa se andi mahirwe yagufasha gutera imbere kinyamwuga, ko ushaka kongera ubumenyi.

3. Ite cyane ku mwirondoro wawe

Igice kigaragaza umwirondoro ni icy’ingenzi cyane kandi kigomba kuzuzwa. Ni cyo kigaragara mbere na mbere munsi y’iamazina n’ibijyanye n’ibyo ukora.

Iki gice rero ni ingenzi kuko gishimangira ibintu by’ingenzi wifitemo, kikagaragaza ubumenyi ufite,ubushobozi ndetse n’ibindi byiza bikuranga mu kazi n’ibyo wifuza gukora.

Iki gice wagakwiriye kugifata nk’umwanya muto cyane ufite wo kwigaragariza umukoresha ukanamwemeza kuba yaguha umwanya wo kuvugana nawe birambuye.

4. Uzuza umwirondoro wawe (Profil)

Kugirango ube wabasha kugaragarira abatanga akazi ni ngombwa ko umwirondoro wawe uba wujuje neza.

Aha rero usabwe kuzuza ibice byose bigaragaza umwirondoro wawe ukibanda mu gukoresha amagambo y’ingenzi ashobora gutuma umukoresha yifuza kumenya byi shi kuri wowe,ari yo nzira yo kuba wahita uhabwa akazi.

5. Vuga cyane kuri CV yawe

Uburyo ugaragazamo uburambe ufite u byerekeranye n’akazi bugomba kuba bugaragariza neza mu buryo bworoshye umukoresha imirimo wakoze n’inshingano wari ufite.

Ntuzareke kugaragaza wenda nk’indi mishinga waba warigeze kujyamo, aha ugomba no kugaraza ibyo wagezeho mu mibare.

Ariko na none umwirondoro gusa cyane na CV yawe,ugomba kugira amwe mu makuru utagaragaza ari muri Cv yawe kugirango utavuga byinshi hakaba nk’igihe wenda byatuma umukoresha akwibazaho byatuma atizera ko ibyo watangaje ari ukuri.

6. Uzuza igice cya kigaragaza ubushobozi n’uburambe.

Kuri linkedin ushobora kurondora ibintu byose bigaragaza ubushobozi n’uburambe mu kazi.Iki gice rero ntugomba kugisimbuka.

Inyungu iri muri iki gice rero ikaba ari uko kigaragaza mu buryo bwihuse ubushobozi n’uburambe ufite mu byerekeye akazi.

Ikindi ni uko abantu ukurikira ctangwa bagukurikira nabo bagufasha kwemeza ubushobozi ufite. Ibi bikaba ingenzi kuko bigufasha kuba wagirirwa icyizere.

7. Koresha ifoto ikugaragaza neza

Ni byiza gushyira kuri linkedin ifoto ikugaragaza neza mu buryo bwa kinyamwuga,ikanagaragaza neza isura yawe. Ugomba kwirinda gushyiraho amafoto abonetse yose,aha twavuga nk’amafoto uri mu biruhuko,ayo wambaye utwenda tw’imbere,cyangwa se amafoto uri kumwe n’abandi bantu.

8. Kora icyo bita « vanity URL »

Linkedin igufasha kuba wagira URL y’umwirondoro wawe . ugomba kongeramo « vanity URL » mu mwirondoro wa email yawe, ukayigaragaza muri CV yawe.

9. Ntuzarekere aho !

Urubuga nkoranyambaga rugomba kwitabwaho. Niyo mpamvu mu gihe waba wabonye akazi utakagombye guhita ureka kurukoresha. ntugomba kugarukira gusa mu kuzuza umwirondoro wawe,ugomba no gusangiza abandi amakuru ,ukitabira kujya mu ma groupe,ukomeze uhashakire akazi. Aha kandi ugirwa inama yo gusa amapaji y’ibigo bitanga akazi ukanamenya amakuru y’akazi kerekeranye n’ibyo ukora cyangwa wize.

Mu kuba rero Lin kedin igufasha kugaragaza ububasha ufite inaguhuza n’abantu bagufasha kinyamwuga mu gihe ubaye wifuza akazi.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response