Now Reading
Reka nkiranure impaka ku buryo bworoshye, njyewe ntuye ku mupaka wa Rwamagana na Kayonza – Paul Kagame
0

Reka nkiranure impaka ku buryo bworoshye, njyewe ntuye ku mupaka wa Rwamagana na Kayonza – Paul Kagame

by MENYANIBI2 months ago

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yavuze ko adatuye mu Karere ka Rwamagana cyangwa Kayonza twombi two mu Ntara y’Iburasirazuba ahubwo ko atuye ku mupaka wa Rwamagana na Kayonza.

Yabitangarije abaturage batuye Akarere ka Rwamagana, ubwo yahakoreraga igikorwa cyo kwiyamamaza kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2017.

Paul Kagame yatangiye ijambo rye akuraho urujijo kubibaza aho atuye mu ntara y’iburasirazuba. Agira ati “Reka nkiranure impaka ku buryo bworoshye, njyewe ntuye ku mupaka wa Rwamagana na Kayonza. Ubwo ni ukuvuga ngo mpatuye hombi, aho ntatuye inzira ijya iwanjye niho inyura.”

Yaboneyeho no gushima bikomeye abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamza, Ati “Mwakoze cyane mwaje muri benshi, mwaje mwabyiteguye, mwaje mubishaka, ibyo nibyo byubaka ndabashimiye.”

Akarere ka Rwamagana niko kashoje igikorwa cyo kwiyamamaza muri iki cyumweru. Kagame azongera kwiyamamaza kuwa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2017, nyuma y’ikiruhuko cyo kuwa Mbere.

Paul Kagame yageze Kirehe, Ngoma na Rwamagana nyuma y’aho ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017 yiyamamarije mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza aho yasoreje ibikorwa bye byari byitabiriwe n’abantu ibihumbi.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response