Now Reading
U Rwanda rwimye Visa aba Diplomate b’Abafaransa kubera Ibendera rya cyera
0

U Rwanda rwimye Visa aba Diplomate b’Abafaransa kubera Ibendera rya cyera

by MENYANIBI2 months ago

U Rwanda rwimye impapuro z’inzira (visa) aba Diplomate b’Abafaransa bashakaga kuza mu Rwanda ku matariki 09 na 10 Nyakanga 2017 kubonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, mbere yo kujya muri Cameroun nayo bagombaga gusura.

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kiravuga ko iri tsinda ry’abadiplomate bimwe Visa yo kuza mu Rwanda riyobowe na Rémi Maréchaux umuyobozi mukuru (directeur) ushinzwe Africa n’ibihugu byo mu nyanja y’Ubuhinde muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa, wagombaga guherekezwa na Jean-Pierre Marcelli umuyobozi mukuru (directeur) ushinzwe Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu Kigega cy’Ubufaransa cy’Iterambere (AFD) n’umujyana muby’ubukungu.

Kuva mu ntangiro za Nyakanga ngo Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yasabiye bariya ba Diplomate batatu Visa kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, bagombaga kuza mu Rwanda banyuze Bruxelles mu Bubiligi.

Jeune Afrique iravuga ko mu ikoranabuhanga “système informatique” rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa hakigaragara ibendera rya cyera ryahinduwe mu 2001.

Ngo hari Umu-diplomate w’Umunyarwanda wabwiye Jeune Afrique ko ririya bendera ry’Icyatsi, Umuhondo n’Umutuku ryakoreshwaga na Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi baribona nk’Ibendera ry’Abakoze Jenoside (drapeau des génocidaires). Ibi ngo nibyo byatumye bariya ba Diplomate badahabwa ibyangobwa by’inzira.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubufaransa ngo yabwiye iki kinyamakuru ko kubera ibyo bibazo ubutumwa bariya bayobozi bari bahawe butasubitswe ahubwo ngo bwimuwe. Umuntu wo muri iyi Minisiteri ngo yagize ati “Habayeho ikosa bituma Visa zidatangwa ku gihe, byarimuwe ariko ntabwo ari ikibazo muri Diplomasi (problème diplomatique)”

Ku ruhande rw’u Rwanda, umuyobozi mu Rwanda Jeune Afrique itatangaje amazina ye ngo yababwiye ko basobanuriwe ko ari ikosa ryakozwe n’ikoranabuhanga système informatique” ryasohoye inyandiko ziriho ibendera rya cyera bakabibona inyandiko zamaze gusohoka.

Ati “Bigaragara ko ziriya nyandiko (zisaba Visa) zanyuze mu biganza by’abantu byibura bane mu Bufaransa ntibabona ikosa? Niba système informatique ya ‘Quai d’Orsay’ (Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga) yarasohoye ibendera ry’u Rwanda ritagikoreshwa kuva mu myaka 15 ishize, biragaragaza urukumbuzi bafite (certaine nostalgie).”

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response