Now Reading
Beauty for Ashes, Adrien Misigaro na Aime Uwimana bagiye guhurira mu Gitaramo kimwe
0

Beauty for Ashes, Adrien Misigaro na Aime Uwimana bagiye guhurira mu Gitaramo kimwe

by MENYANIBI3 months ago

Beauty for Ashes, Adrien Misigaro na Aime Uwimana bambariye gususurutsa abazitabira igitaramo cya Renaissance cyateguwe n’itsinda rya Beauty for Ashes

Iki gitaramo kizaba taliki ya 9 Nyakanga 2017 ni icyamateka kuko Beauty for Ashes bahamije ko aricyo gitaramo bateguranye ingufu nyinshi ndetse bakagiha n’umwanya uhagije kugirango buri wese ukunda kuramya no guhimbaza akimenye.

Muri iki gitaramo hazaririmbamo, Umuririmbyi w’Umunyarwanda, Adrien Misigaro wari umaze imyaka irindwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko ubwo azaba aririmba mu gitaramo cya Beauty for Ashes, atazaba aririmbira abanyarwanda  nk’umuntu wari ukumbuwe ahubwo azaba afatanya na bo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane taliki ya 6 Nyakanga 2017, Beauty for Ashes yagaragaje aho bageze imyiteguro y’igitaramo cyabo bahamyako buri wese uzacyitabira azanyurwa ndetse agahabwa umugisha.

Iki gitaramo ‘ Renaissance Live concert’ cyateguwe n’itsinda Beauty for Ashes, kizitabirwa n’Abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Adrien Misigaro waturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika azwi cyane mu ndirimbo yakoranye na The Ben bise Nkwite nde, niyo yakoranye na Meddy bise Ntacyo Nzaba, muri iki gitaramo harimo n’umuhanzi Aime Uwimana umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda.

Urupapuro ruranga iki gitaramo

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 5000frw ahasanzwe n’ibihumbi 10,000frw mu myanya y’icyubahiro kizabera kuri Serena Hotel mu mujyi wa Kigali, imiryango izaba ifunguye guhera isakumi n’imwe tubibutse ko ari Kucyumweru taliki ya 9 Nyakanga 2017.

Olivier Kavutse na Adrien Misigaro(uwambaye ishati) waturutse muri Amerika aje kwitabira igitaramo cya

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response