Now Reading
Amaze kuba umunyabugeni ku rwego mpuzamahanga abikesheje umusatsi we -Amafoto
0

Amaze kuba umunyabugeni ku rwego mpuzamahanga abikesheje umusatsi we -Amafoto

by MENYANIBI3 months ago

Ese waruziko ibintu byinshi byarushaho gusobanuka neza hakoreshejwe umunyabugeni? nubwo hari benshi babona ibikorwa bitandukanye bifite ibisobanuro bakibwira ko ntagaciro kanini bifite.

Umunyabugeni kugirango agaragaze igikorwa bye bitadukanye ashobora kubikora biciye mu gushushanya, kubaza, gusiga n’ibindi bitandukanye byabonwa n’abantu benshi  ariko akaba abanza gutekereza ndetse akamenya n’ibisobanuro nyabyo by’icyo gihangano aba agiye gukora.

Ibi bikaba ari bimwe byakozwe n’umunyabugeni ukomoka mu gihugu cyo muri Cote d’Ivory akora mu kwereka abantu bityo bakarushaho gusobanukirwa binyuze mu bikorwa bye ariko aha akifashisha cyane umusatsi wo kumutwe we.

Laetitia Ky ari nawe mukobwa ufite ubu buhanga budasanzwe mu bijyanye no gukora ubugeni yifashishije umusatsi we, amaze kugera kurwego rushimishije aho yatangiye benshi babifata nko gukina ariko agenda yerekana ko ari ibintu bidasanzwe ndetse afitiye impano.

Yifashishije ibyo agenda abona, Laetitia Ky w’imyaka 21 y’amavuko akora imitako itandukanye akoresheje umusatsi we bityo akabyerekana mu bikorwa bitandukanye bihuza abanyabugeni.

Uburebure bw’umusatsi we nibwo bumufasha gukora icyo aba yatekerejeho. Ubwo Ky yaganiraga n’ikinyamakuru, yatangaje ko bishobora kumutwara hagati y’iminsi itatu n’itanu akora neza igihangano mu musatsi we dore ko ibi atari ibintu byoroshye.

Mu gihe hari igikorwa akeneye gukora, Ky avuga ko yifashisha indorerwamo (miroire) kugirango abashe kwireba igice cyose cy’umtwe we. uyu mukobwa ukiri muto agerageza kwerekana ibintu bitandukanye bikomoka ku mugabane wa Afurika.

Mubyo abasha gukora mu musatsi we, harimo kugaragaza amoko y’ibiti wasanga muri Afurika, imbyino nyafurika, imikino,ibintu bikunzwe n’urubyiruko, ibiganza n’ibindi.

Laetitia Ky yavuze ko nta kintu na kimwe cyo gukora cyapfa ku munanira yifashishije umusatsi we dore ko awufata nk’umutungo udasanzwe Imana yamwihereye.

Mu mafoto, dore ibikorwa bya Laetitia Ky

 

BROWN Grace
MENYANIBI.COM

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response