Now Reading
Abagabo 3 batawe muri yombi bakekwaho kwiba Avoka
0

Abagabo 3 batawe muri yombi bakekwaho kwiba Avoka

by MENYANIBI2 months ago

Avoka zisigaye zikunzwe cyane hirya no hino ku isi. bitewe n’uwo ubajije, iyi mbuto y’icyatsi kibisi ngo yuzuyemo za vitamini nyinshi naho abandi bavuga basetsa ngo ababyirutse mu myaka ya 2,000 avoka nizo zituma batabona amafaranga yo kugura amazu muri Amerika.

Mu kwezi kwa gatanu, igiciro cya avoka cyarazamutse cyane ku isi kubera ko hirya no hino ku isi basigaye bazikunda cyane.

Niyo mpamvu polisi cyo muri Amerika ivuga ko yaba ariyo mpamvu yatumye abagabo batatu bo muri California biba ikigo cy’ubuhinzi bakoreraga avoka zifite agaciro k’amadolari ibihumbi 300, tuyashyize mu manyarwanda, akabakaba miliyoni 250,820,010 Frw

Police yahitwa Ventura ivuga ko Carlos Chavez, Rahim Leblanc, na Joseph Valenzuela batawe muri yombi kuwa gatatu ushize bakekwaho ubujura bwa avoka. Police kandi ikomeza ivuga ko aba bagabo bari bamaze amezi menshi biba kandi bacuruza izo mbuto ku bakiliya batazi ko babaga bazibye.

Umukuru w’ikigo cya Mission produce bakoreraga, Steve Barnad, yavuze ko ipaki ya avoka ubundi ubusanzwe igurishwa amadolari 50 ariko ngo abo bagabo bo bayigurishaga amadolari 25 gusa bityo bakabona abakiriya benshi cyane..

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response