Now Reading
Ibice bizanyurwamo na Tour du Rwanda 2017 byamenyekanye
0

Ibice bizanyurwamo na Tour du Rwanda 2017 byamenyekanye

by MENYANIBI1 week ago

Abatuye i Nyamata bagiye kurebabwa mbere isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya cyenda mu Gushyingo 2017, rikazaba rigizwe na kilomtero 819

Kuri uyu wa Gatatu muri Classic Hotel hatangarijwe inzira izifashishwa muri Tour du Rwanda 2017, aho hagaragayemo impinduka mu nzira zisanzwe zikoreshwa nk’uko biba buri mwaka, ariko kuri iyi nshuro hakaba hagaragayemo inzira ya Musanze-Nyamata izaba inyuzwe bwa mbere, ari nabwo bwa mbere i Nyamata bazaba bakiriye iri siganwa.

Inzira nyinshi ni nshya, gusa uduce twinshi twagiye tugira amahirwe yo kwakira Tour du Rwanda mu myaka yagiye itambuka, harimo nka Huye, Nyanza, Musanze na Rwamagana na Kayonza, by’umwihariko na Rubavu itari yakiriye isiganwa ikaba yongeye kugarukwamo.

Izi ni zo nzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017:

Taliki 12/11/2017: Prologue i Kigali (Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye)
Agace ka 1;Taliki 13/11/2017: Kigali-Huye (120,3kms)
Agace ka 2: Taliki 14/11/2017: Nyanza-Rubavu (180kms)
Agace ka 3: Taliki 15/11/2017: Rubavu Musanze (Kubanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu) (95kms)
Agace ka 4:Taliki 16/11/2017: Musanze Nyamata (121kms)
Agace ka 5:Taliki 17/11/2017: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms)
Agace ka 6:Taliki 18/11/2017: Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali unyuze kwa Mutwe) (86.3kms)
Agace ka 7: Taliki 19/11/2017: Kigali-Kigali (120kms)

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response