Now Reading
Nyuma yo gutsindwa na Centrafrica, Amavubi yageze i Kigali- Amafoto
0

Nyuma yo gutsindwa na Centrafrica, Amavubi yageze i Kigali- Amafoto

by MENYANIBI2 weeks ago

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” yageze i Kigali nyuma yo gutsindwa mu minota ya nyuma n’ikipe ya Centrafurika.

Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri, ku i Saa Sita n’iminota 50, ni bwo abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru bari bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, nyuma yo gutakaza umukino wa mbere w’amajonjora yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun umwaka wa 2019.

JPEG - 73.4 kb
Haruna na Iranzi baganira nyuma yo kugera i Kigali
JPEG - 98.9 kb
Rusheshangoga Michel, Emery Bayisenge na Manzi Thierry, bakina mu bwugarizi bw’Amavubi

Haruna Niyonzima, yatangaje ko bababajwe no gutsindwa mu minota ya nyuma, ariko ko hari icyizere ko bazitwara neza mu mikino iri imbere

Yagize ati “Ntabwo binteye ubwoba cyane, gusa sinashimishijwe no gutsindwa, ntabwo wari umukino wo gutakaza, ariko kubera ariko byagenze ubu tugiye guhanga amaso imikino iri imbere kandi ndacyeka tuzayitwaramo neza kuko dufite ikipe nziza”

JPEG - 64.9 kb
Niyonzima Haruna, Kapiteni w’Amavubi

“Hari byinshi cyane byatumye dutsindwa, ku bwanjye ntabwo nabishyira ku mutoza, hari abashobora kuvuga ngo ni sisiteme, ariko umukinnyi ugendera kuri Sisiteme ntabwo burya ntabwo aba ari umukinnyi, icy’ingenzi ni ukureba aho tugeze, n’uburyo twumva Sisiteme”

“Gusa ni byinshi cyane byatumye dutsindwa, haba imvura yatugoye, uko batwakiriye ku munsi wa match siko byari bikwiye, twanagize amahirwe make gusa natwe dushobora twararangaye bikatuviramo gutsindwa mu minota ya nyuma”

Andi mafoto

JPEG - 96.5 kb
Umufana Rujugiro usanzwe ufana APR n’Amavubi, ni we mufana rukumbi wari waje kwakira ikipe

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response