Now Reading
Kwicara nabi kw’Abagabo bamwe na bamwe bikomeje kubangamira benshi – Amafoto
0

Kwicara nabi kw’Abagabo bamwe na bamwe bikomeje kubangamira benshi – Amafoto

by MENYANIBI2 weeks ago

Madame Lucha yagize ati:”Birababaza kuba umugabo atita kuwo ariwe, icyubahiro ahabwa n’abandi, aho akomoka cyangwa icyo yaba akora. ari umuntu wihesha icyubahiro, yagakwiye kumenya uko yagakwiye kwicara mu bantu”.

Ubu buryo butanoze mu myicarire bashinja benshi mu bagabo, benshi bavuga ko butishimirwa bitewe no kuba bubangamira abandi. bavuga ko kwicara nabi (utandukanyije cyane amaguru)  bitwara umwanya ndetse bikabuza abandi umutuzo.

Iyo niyo mpamvu mu gihugu cya Espagne mu mujyi wa Madrid bakoze igikorwa cyo kwamagana abagabo bicara nabi iyo bari ahantu hahurira abantu benshi. Ahaza ku mwanya wambere benshi mu bagabo bakunda kwicara batandukanyije amaguru cyane ni aho bategera imodoka , mu mashuri ndetse no mu imodoka zitwara abagenzi benshi.

Madame Mujeres En Lucha ari nawe uri inyuma yo kurwanya abagabo bicara muri ubu buryo cyane cyane bakabikorera ahantu hahurira abantu benshi, avuga ko bibabaje  kubona umuntu umwe ashobora gufata umwanya wakwicarwamo n’abantu batatu.

Yaba mu mamodoka amwe na mwe ari gusuhoka muri iki gihugu, ari kugenda ashyirwamo ibyapa byihanangiriza umuntu wicara nabi ku intebe ndetse ibindi byapa bikomeje kugenda bimanikwa ku mihanda cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi kugirango buri wese abashe kwitwararika mu gihe ateze bisi.

Ntago ari mu gihugu cya Espagne gusa bafite iki kibazo doreko mu mujyi wa New York ho muri leta zunze ubumwe za Amerika, abagenzi bakomeza kwijujutira iki kibazo aho mu kugikemura, leta ishyiraho ibihano ku muntu wese uzafatwa yicariye nabi mugenzi we.

Mu mafoto, dore uburyo kwicara nabi bibangamira bamwe ndetse bikagira nabo bibuza ibyicaro

 

Ese mu Rwanda ho byifashe bite mu imodoka nini zitwara abaganezi?

TUMUKUNDE B.Dieudonne
MENYANIBI.COM

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response