Now Reading
Ese waruziko kwambikana impeta bigabanya indwara z’umutima?
0

Ese waruziko kwambikana impeta bigabanya indwara z’umutima?

by MENYANIBI2 weeks ago

Nyuma yaho indwara y’umutima iza muri zimwe mu indwara zihitana abantu batari bake ndetse bikaba mu buryo butunguranye, ubushakashatsi bwo mu Bwongereza bwo bwerekana ko gushakana kugabanya kuba warwara iyi ndwara y’umutima ndetse mu gihe ushatse uyifite, ushobora kuyimarana igihe kirekire.

Ubushakashatsi bwakoze mu myaka irenga 13 ku bantu barenga ibihumbi magana atandatu, bafite ubwoko bw’ingwara y’umutima butatu, bwerekanye ko abashakanye bafite amahirwe menshi kurusha abatarashaka mu kuba barwara umutima.
Untitled
Abantu bafite indwara iterwa no kugira isukari nyinshi mu mubiri (Diyabete) hamwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso mbere yo gushaka abagabo cyangwa abagore, byagaragaje ko boroherwa n’ubu burwayi ku buryo bumva bameze neza nyuma yo gushaka.

Abahanga mu bijyanye n’ubuvuzi bemera ko nubwo ntawabyemeza neza ijana ku ijana, bavuga ko abashakanye bakabana neza mu munezero, izi ndwara iyo bazifite bazimarana igihe kirekire ku bera ibyishimo byo mu rugo rwabo.

TUMUKUNDE B.Dieudonne
MENYANIBI.COM

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response