Now Reading
Abayisiramu batishoboye bafashijwe kubona “Ifutari”
0

Abayisiramu batishoboye bafashijwe kubona “Ifutari”

by MENYANIBI3 months ago

Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda n’abaterankunga bawo bo muri Turukiya baremeye abayisilamu batishoboye bo muri Nyamasheke babafasha kurangiza neza igisibo cya Ramazani.

Abo Bayisilamu 200, bashyikirijwe iyo mfashanyo irimo umuceri, isukari, kawunga n’amavuta, tariki ya 08 Kamena 2017.

Uko ari 200 buri wese yahawe ibiro 10 by’umuceri, ibiro 10 by’isukari, ibiro 25 bya kawunga na ritiro indwi z’amavuta.

Bavuga ko ayo mafunguro bahawe azwi nk’Ifutari azakuraho imbogamizi zatumaga badasiba uko bikwiye ku Bayisilamu; nkuko Musemakweri Haruna abisobanura.

Agira ati “Hari igihe nicaga igisibo kubera kubura icyo ndya naba nabwiriwe nabona icyo ndya sinkirye nasibaga rimwe ubundi sinsibe ariko ubu ngiye gukora igisibo neza.”

Mugenzi we witwa Mukankudwa Firidausi agira ati “Ifutari twabonye twayishimye kandi yatunyuze turashimira Imana yuko tuzayikoresha kugeza igihe igisibo cyacu kizarangirira.

Igihe ntayibonaga sinafungaga kubera ko sinabwirirwa ngo mfunge ntabonye Ifutari ariko nkubungubu nayibonye ngomba gufunga kuko mbonye ifunguro.”

JPEG - 93.6 kb
Abayisilamu b’i Nyamasheke batishoboye bahawe ibiribwa birimo umuceri, isukari, kawunga n’amavuta

Imamu w’Akarere ka Nyamasheke, Hakizimana Khalid avuga ko iri funguro ry’Ifutari rizafasha Abayisiramu batishoboye. Yabasabye kwiyegereza Imana muri iki gihe cy’igisibo birinda amakosa.

Agira ati “Birafasha Abayisiramu batishoboye gusiba neza dore ko ubona ko bamwe basibaga badafite uburyo bwo gufungura nimugoroba.”

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response