Now Reading
Mu Rwanda haje urubuga rufasha abahanzi gusakaza no kugurisha ibihangano byabo.
0

Mu Rwanda haje urubuga rufasha abahanzi gusakaza no kugurisha ibihangano byabo.

by MENYANIBI2 months ago

Nyuma yaho abahanzi Nyarwanda bagiye bagaragaza ko bafite ikibazo cyo kugurisha no kubura uko basakaza ibihangano byabo mu buryo bworoshye hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuri ubu inzitizi bari bafite zishobora kuvaho burundu nyuma yaho hagiriye hanze urubuga rubakemurira ibyo bibazo bari bafite.

Urubuga rwa Famemix.com ruje gufatanya n’abahanzi nyarwanda hamwe n’abandi bakunda muzika byumwihariko aho umuhanzi afite uburenganzi bwo gushyiraho ibihangano bye ndetse agatanga n’uburenganzira ashaka kuri icyo gihangano.

Kuri uru rubuga umuhanzi ashobora guhitamo niba indirimbo yashyizeho abakunzi be bashobora kuyitunga ntakiguzi (Free download) cyangwa bakaba bayumva gusa hatabayeho uburyo bwo kuyi downloading. ibi bikazagirira akamaro kanini umuhanzi ndetse bigafasha umufana we kumutera inkunga akoresheje uburyo bwo kugura icyo gihangano.
CapturefARAWAD
Umufana n’undi wese ukunda muzika nyarwanda, uru rubuga rwa Famemix.com rumufasha kumenya indirimbo nshya zasohotse akaba yabasha kuzumva online ntakiguzi.

MENYANIBI.COM iganira na  Ivan RWIBUTSO, umwe mubashinze Famemix.com , yasobanuye ko bafite intego yo guteza imbere umuhanzi nyarwanda aho bamufasha  gucuruza ibihangano bye ku isoko mpuzamahanga ndetse bakanamufasha kwamamaza mu buryo bworoshye.
Capturefqefeferf
Ivan yagize ati:”Mu myaka ishize, umuhanzi nyarwanda yasohoraga indirimbo bakamubwira ko ari nziza ndetse bakamusaba gukomeza kuririmba nyamara ntihagire amafaranga na make bamuha kandi indirimbo aba yasohoye iba yamutwaye amafaranga n’ibindi. urubuga rwacu rukaba ruje kumufasha kuba igihangano cye cyakwinjiza amafaranga niyo yaba make ariko akabasha kuyabona kandi ibi bigakorwa mu buryo bworoshye aho umufana abasha kumugurira indirimbo ye bikozwe online.”

Yongeyeho ko mu gihe gishize umuhanzi yajyaga akora urugendo ajya mu itangazamakuru kubaha indirimbo yasohoye. ibi bikaba bimufata igihe ndetse bigatuma indirimbo itinda kugera ku bakunzi be bityo Famemix ikaba ifasha umuhanzi gushyira ku rubuga indirimbo ye akoresheje machine cyangwa telefone ye igendanwa.
Capture

Ivan Rwibutso yasoje ikiganiro twagiranye asaba abakunzi bamuzika cyane cyane kwitabira kumva indirimbo z’abahanzi bakunda binyuze kuri uru rubuga kuko byoroshye.

Akomeza asaba abahanzi nyarwanda kugana uru rubuga rukabafasha kugurisha indirimbo zabo aho umuhanzi ku giti cye ashobora gukora konti kuri uru rubuga bityo akaba yakwishyiriraho indirimbo ze agatangira kuzigurisha no kuzumvisha abafana be. sibyo gusa kuko umuhanzi n’umufana we bashobora no kuganira banyuze kuri uru rubuga.

Twababwira ko mu Rwanda hakomeje kuza imbuga zitandukanye zifasha gusakaza ibihangano by’abanyarwanda ariko igikomeje kuba imbogamizi kikaba ari umusaruro umuhanzi akura mu gihangano cye.

Ushobora kubasura ku rubuga rwabo arirwo www.Famemix.com cyangwa ukajya kuri page yabo ya Facebook mu kumenya andi makuru

ABBAS Moise
MENYANIBI.COM

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response