Now Reading
Abakobwa barasaba Abahungu kubahiriza ibintu 5 nyuma yo gutandukana nabo
0

Abakobwa barasaba Abahungu kubahiriza ibintu 5 nyuma yo gutandukana nabo

by MENYANIBI3 weeks ago

Benshi mu bakobwa bakunze guhura n’ibibazo nyuma yuko batandukanye n’abari abakunzi babo bari bamaranye igihe kirekire. Abakobwa bahamya ko hari ibikorwa abahungu bakora nyuma yuko batandukanye nabo bityo bikabaesha isura mbi yaba mu kazi baba bakora ndetse no mu miryango baturukamo.

Nkuko umwe mubakobwa utarashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru  yabitangarije urubuga rwa MENYANIBI.COM, avuga ko abakobwa benshi bahura n’ibibazo bituruka ku bahungu bari inshuti zabo magara nyuma yo gushwana nabo.

Nubwo ibibazo ari byinshi ndetse atabirondora, Uyu mukobwa avuga ko ibikabije ari ibibazo bitanu ndengakamere ku buryo bishobora gutuma abantu bagutakariza ikizere.

Dore ibibazo bitanu Abakobwa bashyira imbere ndetse bagasaba umuhungu wese  kutabikorera uwari umukunzi we.

1. Gukomeza uvuga ibintu bibi gusa kuwo mwakundanaga kandi ibi ukabivugira mu ruhame

Yadutangarije ko iki ari ikintu kibi ndetse uko ukomeza kubikora biba bijya mu matwi y’abantu batari bake rimwe na rimwe ugasanga hari n’abazi uwari umukunzi wawe bityo ugateza urujijo bikaba byamuviramo kugaragara nabi mu bandi nyamara atariko ari ahubwo ari ugushaka kumusebya gusa kuko mutagikundana.

2. Kwamamaza amafoto ye mabi kumbuga nkoranyambaga nka Facebook

amakuru2

Uyu mukobwa yatangaje ko uko iterambere rikomeza kwifashishwa n’abantu batari bake, abantu benshi basigaye barikoresha uko ritari aho usanga hari abarikoresha mu gusebanya no kwangisha umuntu bagenzi be.

Aha yatanze urugero ku bakobwa bakunda kwifotoza amafoto bambaye ubusa bakayoherereza abakunzi babo, nyuma y’igihe runaka batandukanye, uwari umukunzi we agatangira kuyakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook n’izindi.

Nubwo ngo ibi bikunda kugaragara ku bantu baryamanye rimwe na rimwe umuhungu agafata n’amafoto y’umukunzi we yambaye ubusa, agira inama abakobwa ko mbere yo gutekereza kwifotoza yambaye ubusa ndetse akemera ko ifoto ye ibonwa n’umukunzi we, yakabaye atekereza mu gihe azatandukana nawe uko bizagenda.

 3. Gukundana n’umukobwa nyuma mwatandukana ukadukira uwo bavindimwe

amakuru4

Iki ni kimwe mu bintu bibibaza abakobwa mu buzima bwabo. akomeza avuga ko umuhungu mu gihe atandukanye n’umukobwa yakwibagirwa gutereta umuvandimwe we kuko ibyo uba utarabashije kumvikana nawe utapfa kubyumvisha uwo bavindimwe bityo iki kikaba ari ikintu benshi mu bakobwa banga urunuka.

4. Gukubita no gutonganya uwari umukunzi wawe mu gihe muhuye

amakuru3

Umuntu uwari we wese ntiyakagombye kwitura inabi umuntu bigeze gukundana ndetse bagasangira ikibi n’ikiza.

Yatangarije MENYANIBI ko bibabaza iyo abantu babonye cyangwa bumvise abantu babiri bari inshuti magara mu bihe byashize bavugana nabi ntampamvu ahubwo ikibibatera aruko batabashije gukomezanya mu rukundo rwabo.

Asaba abahungu ko iki bakirinda ndetse bakubaha umukobwa bigeze gukundanaho niyo byaba ari igihe gito bamaranye ariko bakamenya ko bakagombye ku giha agaciro.

 5. Gushakisha amakosa nyuma yo gutandukana n’umukunzi wawe

 

amakuru1Uyu mukobwa utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:” Mu mwaka wa 2011 nyuma yo gutadukana n’umuhungu twakundanye imyaka igera muri ine. umukunzi wanjye yari afite ingeso yampishe zirimo ubusinzi, ubwambuzi n’umubeshyi hamwe n’uburaya yakoraga. naje kubimenya nubwo nabimenye nkerewe ariko ansezeranya kubireka bikomeza kunanirana aho nageze naho mpfata umwanzuro wo gutandukana nawe.”

Nishimiye cyane gutandukana nawe kuko nari ndemerewe ariko uko nakekaga siko byagenze kuko uwari inshuti yanjye, amakosa yatumye dutandukana yose yayanshyizeho kandi ahera mu muryango wanjye ababwira ko yanyanze kubera ayo makosa.

Mumbyukuri yaransebeje cyane bikomemye. yaba mu rugo iwacu ndetse no munshuti zanjye kuko ninjye wafashe igihe kinini nisobanura kubyo avuga nyamara ariwe wagakwiye kubibazwa.

Nabonye ko umuntu ari mugari bihabanye nibyo twe tubona ndetse ko ugusetsa uyu munsi ariwe ushobora ku kuriza ejo bityo nkaba ngira inama bashikibanjye n’abasaza banjye kubahana ndetse bakihesha agaciro na nyuma yo gutandukana kwabo.

GRACE Brown
MENYANIBI.COM

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response