Now Reading
Abahanzi bishyize hamwe maze bamwaza abakora ibitero by’ubwiyahuzi.
0

Abahanzi bishyize hamwe maze bamwaza abakora ibitero by’ubwiyahuzi.

by MENYANIBI2 months ago

Nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyabereye mu mujyi wa Manchester mu gihugu cy’Ubwongereza mu ijoro ryo kuwa 22 Gicurasi, igitero cyahitanye inzirakarengane zisaga 22 ndetse kikanakomeretsa  abagera kuri 50, iki gikorwa cy’ubunyamanswa cyigambwe n’umutwe witerabwoba wa IS cyagabwe ku nzu iberamo ibitaramo bya muzika aho umuririmbyi mpuzamahanga Ariana Grande yiteguraga gususurutsa abakunzi be.

Mu ijoro ryashize nibwo uyu muhanzi unafite izina ry’ikinyarwanda doreko yitwa Ariana Grande Butera ndetse n’itsinda ry’abahanzi benshi bazwi ku rwego rw’isi nka Katy Perry, Miley Cyrus, Pharrell, Justin Bieber, Williams, Niall Horan n’itsinda rya  Black Eyed Peas bahuriye ku rubyiniro rumwe mu gitaramo cyo kunamira abiciwe muri icyo gitero ndetse no gukusanya inkunga yagoboka imiryango yabuze ababo muri kiriya gitero.

Ni igitaramo cyari kiswe “One Love Manchester” bishatse nko kuvuga ngo “URUKUNDO I MANCHESTER” Ariana yaririmbye indirimbo ye yise “One Last Time” indirimbo yatuye by’umwihariko abakozweho na kiriya gitero iyi ndirimbo yayifashijwemo n’abahanzi bagenzi be twavuze haruguru. usibye ibyo kandi, Ariana yemeje ko indirimbo ze yasohoye mu mwaka wa 2015 ziri ku rubuga rwa iTunes zose amafaranga zizacuruzwa yose azajya mu kigega cyo gufasha abasizwe iheruheru na kiriya gitero, ikigega kitwa ‘We Love Manchester Emergency Fund’.

Mu magambo y’umwihariko umuhanzi Ariana Grenda yabwiye imbaga y’abari bitabiriye iki gitaramo yagize ati “ndabakunda cyane, mwakoze kuba mwaje kwifatanya natwe kandi mukerekana urukundo ndetse n’umutima wo gufashanya, ndabakunda cyaneeee kandi ndakeka ko ubumwe n’urukundo ariwo muti isi yacu ikeneye”

 

Iki gitaramo habashijwe gukusanywa ayasaga miliyoni 9 z’amadolari ako kanya amafaranga agomba gufasha abagizweho ingaruka na kiriya gitero ndetse akanakoreshwa mu bikorwa byo kurwa iterabwoba ku isi.

Ubundi amazina ye yose ni Ariana Grande Butera ni umuhanzikazi w’indirimbo ndetse akaba umukinnyi wa filimi, yavutse ku italiki ya 26 Kamena mu mwaka wa 1993 i Florida muri leta zunze ubumwe za Amerika.

IshimweRomeo
Menyanibi.com

 

 

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response