Now Reading
Ni gute wakwandika CV wifashishije ikoranabuhanga rya internet?
0

Ni gute wakwandika CV wifashishije ikoranabuhanga rya internet?

by MENYANIBI3 weeks ago

Kuri ubu, ibigo byinshi bitandukanye bisigaye bikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu guhitamo abakozi basabye akazi.

Ubu buryo bukoreshwa n’ibi bigo, bufasha kumenya neza uwasabye akazi bagendeye kuri porogarame baba bafite aho ihitamo byoroshye muri CV yusaba akazi, ikavanamo ibikenewe  igendeye k’umugambo (key words) ikayahuza n’ibisabwa  mu itangazo ry’akazi riba ryatanzwe.

Aha byumvikane ko byinshi mu bigo bitanga akazi bitagikoresha uburyo bwari bumenyerewe bwo gusoma buri CV y’umuntu  kugirango barebe niba yujuje ibisabwa.

Niyo mpamvu tushishikariza gukora  CV yawe neza ndetse  ukaba wakwifashisha internet ukamenya amagambo y’ingenzi ugomba gukoresha muri CV ugendeye ku kazi kaba katanzwe.

Nkuko imwe muri sosiyete zikunda gutanga akazi yabidutangarije, yavuze ko buri cyumweru yakirana CV zirenga ijana z’abantu bifuza akazi. Ibi bikaba ari imbogamizi ku buryo gusoma buri cv y’umuntu ushaka akazi bigoye ndetse bifata igihe kirekire .”

Wakwibaza ngo” Ni gute namenya amagambo (key words) akwiriye?”

Niba ushaka gusaba akazi, kugirango wongere amahirwe yo kuba  baguhitamo  cyangwa bafata CV yawe, mu gihe uri kwandika CV yawe, ukagera aho wandika  imirimo ukora cyangwa aho ugaragaza uburambe n’umushobozi ufite(experience):

-Ugomba gukoresha amagambo yabugenewe kandi agusha ku ntego.

-Ugomba kwirinda kwandika amagambo mumpine kandi ugomba gukoresha impuzanyito

Mu gihe waba wifuza gusaba akazi karenze uburambe ufite, ntibizagutinyishe. Aha ushobora kongeraho igika kigaragaza icyo wifuza gukora n’icyo ushaka kuzageraho.

Ibi bikazaguha amahirwe yo kuba baguhitamo.

Uburyo CV yawe igomba kuba irimo (Documents type)

Niba ujya ugerageza kwadika CV yawe, jya wibuka gukoresha  uburyo bwo muri office words na pdf  kuko ubundi buryo butari ubu bishobora kuba byakubera imbogamizi yo kuba ikigo usabamo akazi kitapfa cyasoma CV yawe bitewe na porogarame zabatanga akazi bakoresha.

Ugomba kwita ku buryo CV yanditse.

Inama itangwa ku muntu wifuza akazi, nuko ugomba kwandika CV mu buryo busanzwe itagaragaza ibikabyo. Ushobora kwifashisha porogarame zifasha abantu uburyo bwiza bwo gukoramo cv hamwe no kwandika ibaruwa isaba akazi kandi ukaba wazibona nta kiguzi utanze.

Imwe muri izi porogarame ni nkiyitwa  CVitae. Uretse kuba zagufasha kumenya neza imyandikire ya CV n’ibaruwa isaba akazi, zigufasha no gukurikirana aho uba wasabye akazi.

Ntuzabure amahirwe yo kuba wasaba akazi rero dore ko isi igeze mu gihe cyo kwifashisha ikoranabuhanga ku girango ubashe gukora cyangwa kubona byoroshye icyo wifuza.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response