Now Reading
Kaminuza ya Gitwe iracyategereje mu gihe INES yo hari amashami yafunguwe
0

Kaminuza ya Gitwe iracyategereje mu gihe INES yo hari amashami yafunguwe

by MENYANIBI4 weeks ago

Inama y’igihugu y’amashuli makuru na kaminuza, HEC, yatangaje ibyavuye mu isuzuma ryakorewe kaminuza ya Gitwe n’ishuli rikuru rya INES Ruhengeri zari zafungiwe amwe mu mashami yazo zikavuga ko zakosoye ibyasabwaga.

Ishuri rikuru rya INES Ruhengeri ryafunguriwe amashami abiri muri atanu yafunzwe, naho Kaminuza ya Gitwe nta shami na rimwe ryakomorewe mu yo bari bayifungiye.

Dr. Muvunyi Emmanuel uyobora inama y’amashuli makuru na kaminuza yasabye abayobora ibi bigo kuzatumira abahagarariye abanyeshuri mu bigo byafunzwe n’ibyafungiwe amashami kugira ngo babasobanurire ibyavuye mu isuzuma bakorewe.

Gusa ngo igenzura ryasanze hari ibintu bike bagomba gutunganywa mbere y’uko bafungurirwa, bigakorwa mbere ya Nzeri uyu mwaka.

Nko mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri amashami ya Computer na Biotechnology Plant agomba gufungurwa akongera gukora, ariko andi mashami bafunze agakomeza gufungwa.

Amashami yakomeje gufungwa nka Civil Engeneering basabye ko ribanza rikongererwa ibitabo n’abarimu, Food Processing bakabanza bakayiha Laboratoire ifite abakozi bahagije kandi babizi n’ibikoresho bihagije ndetse bagatandukanya ibyumba byayo.

Naho muri kaminuza ya Gitwe ho, amashami y’ubuforomo n’ubuganga nta na rimwe ryafunguwe.

Mu ishami ryo kubaga (Surgery) ngo bakeneye abarimu benshi kuko ngo basanze umwarimu umwe yigisha abanyeshuli 60 kandi amabwiriza ateganya ko umwalimu aba agomba kwigisha abanyeshuri 10.

Ibi bigo nibigeza muri Nzeri uyu mwaka bitaratunganya ibyo byasabwe nyuma y’isuzuma ngo bizafungwa burundu.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response