Now Reading
Biteye agahinda! Umubyeyi niwe wafashe impamyabumenyi y’umwana we umaze iminsi itatu yishwe
0

Biteye agahinda! Umubyeyi niwe wafashe impamyabumenyi y’umwana we umaze iminsi itatu yishwe

by MENYANIBI4 weeks ago

Nyuma yo kwiga amashuri yisumbuye, akaza no kubona amanota meza amuhesha kwiga kaminuza, yaje kwitaba Imana mu buryo butunguranye atewe icyuma. ibi bikaba byabaye habura igihe gito ngo ahabwe impamyabumenyi ya Kaminuza.

Nyakwigendera wari ufite imyaka 23 y’amavuko akaba yararangije muri kaminuza ya Bowie State (BSU) mu bijyanye n’igisirikare. Iyi kaminuza itangaza ko yari umwe mu banyeshuri babahanga yari ifite dore ko  yarari mu banyeshuri batanu bafite amanota meza ndetse bari kuzakomeza amashuri y’ikirenga.

lmw

Richard Collins III, ari nawe wishwe atewe icyuma habura iminsi itatu gusa ngobngo ahabwe iyi mpamyabumenyi, yaje kubonwa na bagenzi be aho yararyamye avirirana bigaragara ko yari amaze iminota micye atewe icyuma.Ibi bikaba byarabaye ubwo yari yasuye imwe muri kaminuza ya Maryland aho yari yagiye gukora ubushakashatsi.

Nyakwigendera Richard  akaba yaraje gushiramo umwuka bakimugeza kwa muganga ku girango abashe kwitabwaho.

wds

Nyakwigendera Richard (Ibumoso ) hamwe na Sean Christopher Urbanski w’imyaka 22 ukekwaho kugira uruhare murupfu rwe

Mu magambo ateye agahinda Richard Collins Jr ari nawe mubyeyi wa nyakwigendera yatangaje, yagize ati:”mpagaze hano ngo mpabwe ishimwe umwana wanjye yaharaniye. umutima wanjye ubabajwe no kuba mpagaze hano njyenyine ntari kumwe nawe ngo nawe yirebere umusaruro wibyo yagezeho”.

Twababwira ko nyakwigendera  yigaga ibijyanye n’igisirikare aho yari yarahawe n’ipeti rya lieutenant bitewe n’imyitwarire ndetse n’umuhanga yagaragaje akiri ku intebe y’ishuri.

ncnx

Iyi kaminuza yigagaho, ikaba yafashe umwanya wo kunamira nyakwigendera mbere yo gushyikiriza imyampabumenyi umubyeyi we ndetse imwizeza ko abakoze ubu bwicani bari gushakishwa n’inzego z’umutekano ku girango baryozwe iki cyaha bakoze.

Sean Christopher Urbanski w’imyaka 22 y’amavuko akaba ari umwe mubatawe muri yombi na Police ya Amerika aho akekwa ko yaba yihishe inyuma yubu bwicanyi bwakorewe Richard.

TUMUKUNDE B.Dieudonne
MENYANIBI.COM

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response