Now Reading
Abaririra kujya kuba mu mahanga baransetsa cyane kuko tubaho mu buzima bubi – Umuhanzi Big Dom
4

Abaririra kujya kuba mu mahanga baransetsa cyane kuko tubaho mu buzima bubi – Umuhanzi Big Dom

by MENYANIBI4 weeks ago

Nyuma yo kumara imyaka irenga icumi mu mahanga, umuhanzi Cyubahiro Dominic uzwi ku izina rya Big Dom yatangaje ukuri kwa nyako ku buzima bugoranye abanyarwanda biganjemo ibyamamare babaho iyo bageze ibwotamasimbi.

Big Dom ni umuhanzi w’indirimbo watangiye kumenyekanye mu Rwanda mu mwaka wa 2006, yakoze indirimbo nyinshi zamenyekanye zirimo iyo yise ‘’Igishwi’’, ‘’Ange Orange’’, ‘’Umutesi’’ n’izindi.

Cyubahiro Dominic yaje kwerekeza i mahanga mu mwaka wa 2008, yagiye kuba mu gihugu cy’ubufaransa ninaho aba kugeza ubungubu, amakuru Bwiza.com duhabwa n’inshuti ze za hafi avuga ko Big Dom yajyanywe mu mahanga n’umukobwa bakundanaga warufiye undi muntu bakoranaga bya hafi wabaga mu bufaransa.

Big Dom yadutangarije bimwe mu byihishe inyuma y’imyambarire ihenze, amafoto yoherezwa kumbuga nkoranyambaga asa neza cyane, ariko adahuye n’ubuzima nyakuri abanyarwanda biganjemo abahanzi babamo iyo bageze mu mahanga kuko bifotoza bagaragara nk’ababayeho muri paradizo nyamara nyuma y’amafoto bakajya gukora imirimo isaba ingufu batakora bari mu iwabo.

Abajijwe n’umunyamakuru uko abayeho mu bufaransa Big Dom yaboneyeho kugereranya ubuzima bw’ibyamamare muri rusange usanga baba barajwe ishinga no kujya kuba mu mahanga bakeka ko ariho hari ubuzima bwiza.

Yagize ati’’ Kumbaza uko mbayeho inaha rwose i mahanga harahanda murabizi, ntago biba byoroshye ni ubuhamya burebure, iyo utaragera inaha uba ukeka ko ubuzima bworoshye ariko siko biri, bino bihugu byateye imbere kubibamo ni ikosi, icyambere uba uje mu gihugu bavuga ururimi utazi, uba mu bantu bakwanga, batakuzi batanashaka kukumenya, byonyine no kubona ibyangombwa byo kukwemerera kuhaba ntago biba byoroshye, urumva no kubona akazi ni ingume, bisaba ko utangira ukora akazi kavunanye kakandi utapfa gukora uri iwanyu, bamwe baba bakora amasuku mu muhanda, abandi boza ibikoresho, wagira Imana ukabona ako mu buriro, mutubari, mu mahoteli, n’ibindi ntarondora muri make ubuzima uba witeze siko ubusanga’’.

 

Big Dom akomeza avuga ko no kugaruka mu Rwanda biba bigoye kuko abantu baba bazi ko wakize, ariko ubuzima ubayeho budahuye n’ibyo abantu bagutekerezaho, bigatuma ugumayo ushakisha ukora amankwa n’ijoro ngo igihe ni kigera uzaguruke byibuze warisanishije n’uko abantu bagutekereza.

Ibi Big Dom yatangaje byanamuhaye umwanya wo kwitekerezaho akora indirimbo ishingiye kubuzima abayeho hariya mu bufaransa ayita ‘’twakaniye’’ imwe mu zikinwa cyane muri iyi minsi mu Rwanda, ahanini kubera ubutumwa yatangaga.

Big Dom yanaboneyeho gutangaza ko hatagize igihinduka ashobora kuzaza mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka wa 2017, aho azaza kumurika umuzingo w’indirimbo 12 azashyirahanzi mu minsi mikuru.

Ibi wabihuza n’ibihuha byagiye bivugwa kubahanzi n’abandi banyarwanda bagiye bajya kuba mu mahanga, byavugaga ko abenshi muri bo baba bakora imirimo ivunanye nko gutwara ibinyabiziga, gukora amasuku, n’ibindi bitandukanye, urugero byigeze kuvugwa ko Meddy akora mu kabari muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, bivugwa ko The Ben yaba atwara imbangukira gutabara, gusa ayo makuru yose bagiye bayahakana bakavuga ko bakora umuziki no kwiga za kaminuza gusa.

About The Author
MENYANIBI
4 Comments
  • Mimi
    May 31, 2017 at 4:12 pm

    Ariko ndumva ntacyo bitwaye ko bakora bagahembwa se akazi kose ni akazi
    Nonese ari kuba mu Rwanda ahoubu ubushomeri burikuvuza ubuhuhu ntiwajya aho ubushaka kubona ibyibanze mu buzima.
    Ariko abanyarwanda sinzi uko mwabaye gusa muri abanebwe!!!!!!!
    Ngo gukora mu KABARI GUTWARA IMODOKA nako Imbangukiragutabara sa kazi se icyakoze mukwiye kwigishwa kuko muracyari hasi mu bitekerezo .

  • agaba
    June 1, 2017 at 11:38 am

    Njyewe mbona ntagihombo kiri mukuvunika ugahembwa kwabantu bavunikira ubusa Se ngaho azagaruke kwisambu.

  • Nelly
    June 3, 2017 at 4:09 am

    Ariko murasetsa ubwose gutwara imodoka nikibazo go imbagukira gutabara mamawe wagize Imana ukakabona nkako waba wafatishije uzi ama cash bahebwa kwisaha muyazi ntimwabigereranya nokugorwa nibazako mubamutazi nibiba byabazanye mubamuziko muzicara bikabizanira

  • No name
    June 7, 2017 at 8:29 am

    Ariko ahari muba mwabuze icyo muvuga ,none se ako kazi uvuga bakora waje gusanga nta benegihugu bagakora kuburyo wumva karagenewe abo banyarwanda,ikindi nimba atari ubuzima bwiza ubu uhamaze imyaka ingahe ko utafashe icyemezo cyo gusubira aho ucyeka ko batavunika kandi bakabaho,ikindi kandi uvunitse ariko ugahembwa igisebo kirimwo ni ikihe nkeka ko n’ubundi baje bashaka gukora

Leave a Response