Now Reading
Igishanga cya Nyandungu kigiye kubakwamo ubusitani bwo kuruhukiramo.
0

Igishanga cya Nyandungu kigiye kubakwamo ubusitani bwo kuruhukiramo.

by MENYANIBI4 weeks ago

Minisiteri y’Ibidukikije n’Umutungo kamere (MINIRENA) itangaza ko igishanga cya Nyandungu kigiye gutunganywa mu buryo bubereye ubukerarugendo, umushinga ukazatwara Miliyari 2.4RWf.

JPEG - 93.5 kb
Uko niko igishanga cya Nyandungu kizatunganywa abantu bakajya bajya kuharuhukira

Dr Vincent Biruta, Minisitiri wa MINIRENA avuga ko icyo gishanga kigiye gutunganywa neza mu buryo bugezweho bityo aantu bajye bajya kuharuhukira (eco-tourism park).

Agira ati “Iki gishanga kigiye gukorwa ku buryo kizaba kiberanye n’umujyi. Aya mazi arimo azatunganywa havemo utuyaga duto, dushyiremo ubusitani n’inzira twongeramo ibindi biti bityo abantu bajye baza kuharukira, gutembera, kuhakorera siporo n’ibindi.”

Igishanga cya Nyandungu giherereye mu mirenge ya Ndera ho mu Karere ka Gasabo na Nyarugunga muri Kicukiro, kigiye gutunganywa, gifite ubuso bungana na hegitari 134, bikaba biteganyijwe ko cyazaba cyarangiye mu myaka itatu kigatangira gukoreshwa.

Minisitiri Biruta avuga ko gutunganya iki gishanga biri muri gahunda ya Leta isanzwe yo kurengera ibidukikije kuko ari ubuzima.

Ati “Gutunganya iki gishanga bifite aho bihuriye n’ubuzima bwacu kuko ari ho haturuka umwuka mwiza duhumeka. Ibiti n’ubusitani kandi bizaterwamo binafasha kuyungurura umwuka mubi uturuka mu nganda n’ibinyabiziga tugendamo, bityo tukagira ikirere kidahumanye.”

JPEG - 53.5 kb
Minisitiri Biruta avuga ko gutunganya igishanga cya Nyandungu biri muri gahunda yo kurengera ibidukikije

Tariki ya 27 Gicurasi 2017, ubwo hatangizwaga cuahariwe ibidukikije, abaturage baturiye icyo gishanga bafatanyije n’inzo z’ubuyobozi n’iz’umutekano bakoze umuganda wo gutunganya igishanga cya Nyandungu.

Ingabire Jean Baptiste wo mu karere ka Kicukiro, avuga ko iki gishanga nikimara gutunganywa kizongera ubukungu bw’abagituriye.

Agira ati “Hazajya haza abantu benshi, baba Abanyarwanda n’abanyamahanga maze bahahire abazaba bahafite ibikorwa by’ubucuruzi, nkaba mbona uturere duhuriye kuri iki gishanga tuzabyungukiramo.”

JPEG - 95.9 kb
Igishanga cya Nyandungu uko niko kizaba kimeze

Mugenzi we Kanzeguhera Bosco wo muri Gasabo na we ngo yishimiye uyu mushinga kuko uzatuma abaturage babona akazi.

Agira ati “Ubu tugiye kubona akazi mu itunganywa ry’iki gishanga maze twivane mu bukene. Ikindi tuzajya tunahumeka umwuka mwiza tugire ubuzima bwiza”.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response