Now Reading
Musanze: Abana bata ishuri bakomeje kwiyongera mu muhanda.
0

Musanze: Abana bata ishuri bakomeje kwiyongera mu muhanda.

by MENYANIBI3 months ago

Abatuye ndetse n’abakunda kugenda mu mugi wa Musanze barasaba ubuyobozi bw’akarere kugira icyo bukora kuko abana bamaze kwiyongera mu muhanda.

JPEG - 82.5 kb
Abana bato bata amashuri muri Musanze bakajya gushaka imirimo ibaha amafaranga

Aba baturage bavuga ko abana bari mu kigero cy’imyaka 7 na 15 bamaze kwiyongera cyane muri uyu mugi kuburyo uretse no guta ishuri bahakura imico itari myiza irimo no kwiba.

Nubwo harimo abaturage bemera ko harimo uruhare rw’ababyeyi mu gutuma abana bata ishuri kuko harimo abababuza kujya ku ishuri kugirango bakunde babatwaze ibicuruzwa kw’isoko ngo hari n’abana bananirana bakava iwabo nk’abagiye kw’ishuri bakigira mu byabo.

Uwimana Devota acururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, asobanura ko muri rino soko hirirwa abana benshi bataye ishuri.

Yagize ati “mbona ari bibi, uzi kujya kwirirwa mw’isoko, n’uburere bubi bakuramo bwo kwigira amabandi nta kindi kuburyo jye mbona mwabacya mw’isoko bagasubira mu ishuri nta kindi”.

Bamwe mu bana bagaragara mu muhanda mu mugi wa Musanze babwiye KigaliToday ko baba baje gushaka amafaranga kandi ko aho bigeze byagorana kugirango basubire mu ishuri.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire, asobanura ko nabo ikibazo bakibonye ahanini bikaba biterwa n’amakimbirane yo mu miryango, gusa ngo barimo kugerageza guhangana nacyo.

Ati “ikibazo twarakibonye, ni muri urwo rwego tumaze iminsi twegera aba bana aho bari tubaganiriza, habayeho ko dusaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bagakaza ikayi bahamagariramo abana ku munsi.”

JPEG - 86.2 kb
Amasaha yo kumanywa iyo bamaze kunanirwa usanga baryamye ku mihanda

Nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buterura ngo buvuge imibare y’abana bataye ishuri, abaturage bavuga ko atari bake, bakurikije abo babona mu mihanda no ku masoko, kandi igihe cyo kwiga.
Iri barura ariko kandi ngo ribangamirwa no kuba hari ibigo by’amashuri bitanga umubare w’abanyeshuri uri hejuru bidafite, kugirango bahabwa amafaranga menshi agenerwa ibigo by’amashuri.

Ubusanzwe ngo umwana wiga ataha abarirwa amafaranga 1215 RWf ku gihembwe mugihe uwiga arara abarirwa amafaranga 5250 RWF.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response