Now Reading
Dore impamvu benshi bashaka Akazi bashyira CV zabo kumbuga za internet.
0

Dore impamvu benshi bashaka Akazi bashyira CV zabo kumbuga za internet.

by MENYANIBI3 months ago

Ibigo byinshi bikora ibyerekeranye no guhuza abashaka akazi n’abagatanga  bigusaba gushyira CV yawe ku mbuga zabyo kugirango ibe yagaragarira abakoresha baba bariyandikishije kuri izo mbuga bityo babe babasha babasha kubona umwirondoro wawe dore ko uba ukubiyemo ibyo wize, uwo uriwe ndetse n’igipimo uriho ku ari nabyo bituma bakumenya.

Gushyira CV ku mbuga nk’izi rero bifite akamaro kanini cyane kubera ko bimwe mu bigo bitanga akazi bidatangaza mu binyamakuru akazi bifite, bagahitamo kwishakira abakozi muri CV zaboneka ako kanya biciye kuri zambuga zahariwe ibijyanye n’Akazi.

Gushyira CV ku rubuga nka Eastafmarket.com, jobinrwanda, tohoza,mindsky, n’izindi umuntu atabasha kurondora, ntibivuga ko iyo CV yabonwa n’ibigo byose bitanga akazi. Ahubwo ibonwa gusa n’ibigo byiyandikishije kuri izo mbuga kandi ibi bigo byisyhura iyi serivise.

best-sites-to-create-cv-resume-online-1

WAKWIBAZA UTI ESE NI IBIKI BIRANGA CV NZIZA?

CV si inyandiko isanzwe yo kujyana mu buyobozi. cv mbere ya byose ni inzira imwe rukumbi yo gutanga amakuru kuri wowe ariko cyane cyane amakuru ajyendanye n’uko uhagaze mu bijyanye no mu kazi cyangwa mu bumenyi waba ufite.

Nyuma yo gusoma ibitabo n’inkuru bivuga ku buryo CV zandikwamo, tugiye kubagezaho amwe mu mategeko y’ibanze yagufasha gukora CV nziza yakurura umukoresha bityo akaba yakwifuza gukorana nawe.

1-common-cv-mistakes

Gerageza gutunganya CV yawe muri ubu buryo bukurikira:

  • Imyandikire myiza itarimo amakosa
  • CV isomeka neza kandi mu buryo bworoshye (Tugomba kumenya ko CV icishwamo amaso nibura mu gihe kingana n’amasegonda 30)
  • Kugaragaza neza ibyo wakoze
  • Cv ni inyandiko igomba kuba ngufi kandi igomba kugaragaza amakuru akurikira: (amahugurwa wakoze, uburambe mu kazi ufite,…)
  • Ugomba gukoresha interuro ngufi zirimo inshinga ngiro hamwe n’imibare.
  • Ugomba kwandika Cv kuburyo umukoresha uyisoma yahita yifuza guhura nawe.

Kugirango ubashe kubona urwego CV igaragaraho, wagerageza ukishyira mu mwanya w’umukoresha hanyuma ugasuzuma Cv yawe ukareba niba imeze neza ku buryo buhagije.

TUMUKUNDE B.DIeudonne
MENYANIBI.COM

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response