Now Reading
Ubuhamya : Dore impamvu numva nakora imibonano mpuzabitsina na mubyara wanjye
4

Ubuhamya : Dore impamvu numva nakora imibonano mpuzabitsina na mubyara wanjye

by MENYANIBI2 months ago

Mbere ya byose mbanje gushimira buri umwe urasoma ubu buhamya bwanjye ndetse akabasha kuba yangira inama. Amazina yanjye nitwa Judith, ndi umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, mpfite ababyeyi ndetse ndacyari umunyeshuri.

Ababyeyi banjye ntibakunda kuboneka bitewe n’akazi bakora. Maman wanjye ni senateri naho papa wanjye ni umuyobozi mukuru wa banki. tubonana gake cyane gashoboka ku buryo nshyize hamwe igihe naba mparana nabo mu cyumweru, ntago igihe kirenga isaha imwe.

Nanditse ibi kugirango mubashe kumva ikibazo mpfite ndetse mbona gikomeza gukura umunsi ku munsi.

Ubusanzwe, iyo ndi mu rugo igihe kinini nyimara ndeba televiziyo ndetse no gusura imbuga za internet zigiye zitandukanye. ubu buryo bwombi bwatumye nshaka kureba ntibyo nemerewe kureba bitewe n’ikigero ndimo.

Nageze aho nkajya nirebera filime z’abantu bakuru benshi bazi nka porono. umunsi ku wundi nagiye nifuza ko nanjye nakora imibonano mpuza bitsina nkibyo mba mbona. mbibutse ko ibi nabirebaga mpfite imyaka 14 y’amavuko gusa kandi nkabireba mu gihe ababyeyi babaga bangejeje mu rugo bamvanye ku ishuri cyangwa mu gihe cy’ibiruhuko.

woman-74596_640-650x488

Kubera izi filime hamwe n’ibyo nabonaga kuri internet, byatumye nifuza umuhungu twakorana imibonano mpuzabitsina ariko nkamubura doreko arinjye njyenyine wabaga uri murugo.

Naje kwigira inama yo kuba nabiganiza umuzamu wacu nubwo kumubona bitabaga byoroshye bitewe n’uburyo ababyeyi bari baramubujije kugera mu rugo. igipangu cyari kure y’inzu twabagam kuko hashoboraga gushira amezi abiri ntabonye umuzamu bitewe nuko ababyeyi aribo banjyanaga ku ishuri ndetse bakaza kunkurayo.

Umubiri kuwutegeka wageze aho urananira ndetse mpfata umwanzuro wo kujya guhamagara umuzamu wacu aho yabaga, musaba ko yaza kugira icyo aterura  muri salon. yabanje kwanga ariko mushyiraho igitutu ndetse mubwira ko ababyeyi banjye ariko bategetse.

Umuzamu ubwo yazaga, yansanze muri salon niyambitse imyenda igaragaza ubusa ndetse musaba ko ntakibazo yagira ari nako mwikozaho nkibyo mbona muri filime. yabanje kwanga ariko mubwira ko nakibazo ndetse mutekerereza ko mbaho nkufungiranye bityo mbura uwu ndyamana nawe kandi mba mbishaka aho namusabye ko twakwikundanira mu ibanga.

Yari umusore ufite imbaraga ndetse w’ibigango, uri hagati y’imyaka 28 – 32. twararyamanye ndetse niwe musore wanyambuye ubusugi bwanjye.

1z19op4-1

Numvise ari ibintu byiza ndetse tumenyera kujya tubikora kenshi ku munsi, ariko rimwe maman aza kutugwa gitumo aradufata. yarababaye cyane bitewe n’uburyo yizeraga zamu kuko bari bamaranye igihe. yahamagaye ako kanya, ndetse ihita ijyana umuzamu wacu kumufunga aho naje kumenya amakuru ko bamukatiye igifungo cya burundu muri gereza kuko maman yahamije ko zamu yampfashe ku ngufu.

Nsubiye inyuma gato, ubwo zamu bamutwaraga nasigaye nekereza aho nzakura undi tuzajya turyamana numva ntaye umutwe.

Maman ntiyongeye kuzana umuzamu kugeza igihe nagiye mu mashuri yisumbuye aho yanjyanye kwiga mu kigo cy’abakobwa gusa noneho numva ubuzima bundangiriyeho. iyo ngarutse mu biruhuko, mubyara wanjye akunda kuza kudusura kuburyo iyo ndi kumwe nawe, mba numva nasaba ko tukaryamana.

Ese nzabwize maman ukuri ko ndi umukobwa ukuze wifuza gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa nzabwire mubyara wanjye nabyemera ambikire ibanga maze tujye turyamana? ngira inama…

TUMUKUNDE B.Dieudonne
MENYANIBI.COM

About The Author
MENYANIBI
4 Comments
  • Hirwa Emmy
    April 25, 2017 at 12:31 pm

    Nudahindukira NGO wihane gihemu irakubonye,VA muri ibyo sanga Uwiteka kandi azakubabarira iyo ni imyuka ya satani iri kukugenderera kandi nuyiha urwaho izagusiga ku karubanda. Ese uwo mubyara wawe nawe urashaka ko afungwa nka zamu? Sigaho!!!!!!

  • thierry
    April 25, 2017 at 12:58 pm

    Mbega ibintu bitangaje kandibibabaje niba iyinkuru arukuri gusa inama nakugira mbona ukwiye kwegrwa numuntu mukuru akakuganiriza akugira inama gusa wakagobye kuba ufite umusore ukunda ndizerako yagufasha ibibazo ufite naho ubundi ushobora kwisanga habi kubera kudahura nurungano

  • Nzaramba Naasson
    April 30, 2017 at 2:18 am

    Oh birababaje,saba mama imbabazi z’amakosa yose kdi nawe ajye akuba hafi cg aguhe uzajya akugira inama.umusobanurire uko wagenje ZAmU kuko uzamubazwa ,arko ujye unasenga bizakurinda intekerezo mbi!

  • nshimiye is noel
    May 22, 2017 at 10:38 am

    Ibyo biba kubantu benshi ; gusa inama natanga nugushaka uburyo bushoboka ntugashyire umwanya wawe ureba ayo mashusho yurukozasoni. Shaka ikindi kintu cyaguhuza nkimikino cg Cgw ushake uko waba uri kumwe nabantu apana iwanyu. Bityo bizagenda bikuvamo buhoro buhoro. Ntibagiwe nokujya mu masengesho Cgw ibiterane.bizagufasha cyane bitume uhinduka. Nkubwiyibi nanjye byambayeho nshiduka iteka ndi kwikinisha.ariko nagerageje izongero nkubwiye none byamvuyemo.

Leave a Response