Now Reading
Bamwe mu bakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ntibaheruka guhembwa
0

Bamwe mu bakozi ba Kaminuza y’u Rwanda ntibaheruka guhembwa

by MENYANIBI4 months ago

Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda badakorera kuri kontaro (Sous Statut), bagiye kumara amezi abiri nta mushahara bahabwa kandi ntibasobanurirwe impamvu.

Aba bakozi bavuga ko baheruka umushahara w’ukwezi kwa kabiri, none bigeze ku itariki ya 24 Mata batarahembwa n’ay’ukwa gatatu. Bavuga ko ahubwo ubu bakabaye bitegura guhembwa ay’ukwa kane.

Kuwa Gatanu tariki 22 Mata 2017, Pudence Rubingisa, umuyobozi ushinzwe imari muri Kaminuza y’u Rwanda, yari yavuze kuri terefone ko bamaze kohereza amafaranga (OP: ordre de payement) kuri banki.

Yari yanasezeranyije abakozi ko bitarenze tariki 26 Mata, n’imishahara y’ukwa kane izahita igezwa ku bakozi.

JPEG - 51.5 kb
Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda badakorera kuri kontaro bamaze amezi abiri badahembwa

Nubwo atasobanuye icyatumye batinda guhemba abakozi, yavuze ko abatarayabona byaba ari ukubera amabanki yabo. Icyakora, abakozi ba Kaminuza bavuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata, bavuze ko umushahara utaragera kuri konti zabo.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response