Now Reading
Niba wiga muri Kaminuza ntuzacikwe n’aya mahirwe yagufasha kubona Akazi
0

Niba wiga muri Kaminuza ntuzacikwe n’aya mahirwe yagufasha kubona Akazi

by MENYANIBI4 months ago

Abanyeshuli biga muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi (icyahoze ari KIE) bishimiye amahugurwa bahawe mugutegura ibyangombwa byo gusaba akazi ndetse no kumenya uburyo umuntu yitwara igihe ari mubizamini by’akazi.

Ibi bikaba byarabaye mu mpera z’ukwezi gushize taliki ya 29 Werurwe  bibera muri iyi kaminuza y’u rwanda ishami ry’uburezi rya KIE.  habereyemo amahugurwa agamije gufasha abanyeshuli kumenya uburyo bwiza bwo kwandika umwirondoro ndetse n’ibindi byangombwa bisabwa mugusaba akazi.

Ni amahugurwa yateguwe nikigo gisanzwe  gifasha abantu mu guhuza abakozi n’abakoresha cyitwa Eastaf Market kubufatanye n’umugi wa Kigali binyuze mu kigo cyayo cya Kigali Employment Service Center aho abanyeshuri baganira n’inzobere mu bijyanye no kwandika ibaruwa isaba akazi (Cover Letter), kwandika umwirondoro (CV) hamwe no kumenya uburyo umuntu ashobora kwitwara mu gihe agiye mu kizamini k’ibazwa(Interview Tips).

Ubwo ikigo cya Eastaf Market cyahurana n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi (KIE)

Abanyeshuli basaga 214 bo muri iy Kaminuza nibo bitabiriye aya mahugurwa  abaye ku inshuro ya kabiri ndetse bikaba biteganyijwe ko azazenguruka kaminzua zitandukanye cyane cyane izibarizwa mu mujyi wa Kigali. Ku ikubitiro, aya mahugurwa yabereye muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi  n’ikoranabuhanga ( yahoze yitwa KIST)

Bamwe mu banyeshuli bari muraya mahugurwa batangarije MENYANIBI.COM ko ibyo bigishijwe bizabagirira umumaro ukomeye kuko ngo hari byinshi batahaga agaciro ndetse ngo hari nibyo batari bazi cyane cyane nk’ibijyanye nuko umuntu yitwara igihe arimo gukora ikizamini cyo kubazwa (interview) ndetse na bimwe byingenzi batashyiraga muri CV mu gihe bagiye gusaba akazi.

jyj

Ubwo ikigo cya Eastaf Market cyahurana n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi (KIE)

Nkuko ushinzwe aya mahugurwa mu kigo cya Eastaf Market, Madame Aline MUTAMBUKA yabitangarije umunyamakuru wa MENYANIBI , ngo bafashe icyi cyemezo cyo kujya guhugura abanyeshuli nyuma yuko bigaragaye ko benshi mubarangiza amashuli yisumbuye ndetse n’aya kaminuza usanga ntabumenyi bafite mu kuzuza ibyangombwa bisaba akazi, ibi ngo bigaragarira nko kumyirondoro abasaba akazi bashyira ku rubuga rwa Eastaf Market mu gihe bashaka ko babafasha kubona akazi.

Aline MUTAMBUKA ati “twatekereje gukora iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuli barangiza amasomo muriyi minsi. ni kenshi twagiye tureba mu byangombwa bishyirwa ku rubuga rwacu tugasanga harimo amakosa ashobora gutuma umuntu adahabwa byibuze n’amahirwe yo gutoranywa kukiciro cya mbere”.

unnamedkhl

Yakomeje avuga ko bizeyeko aya masomo bari guha abanyeshuri bo muri za Kaminuza azabafasha mu gukosora amwe mu makosa bakoraga kandi biteguye gukomeza kubaba hafi”

Eastaf Market kuba ifite inshingano zo guhuza abakozi nabakoresha, byatumye ishyiraho uburyo bushya ku rubuga rwayo aho abakozi n’abakoresha biyandikishamo bityo ibijyanye no kumenya no kubona akazi akazi bikoroha ndetse n’abakoresha bakabona abakozi bishingiye kubo bifuza mu mirimo yabo.

unnamedj

Ubwo ikigo cya Eastaf Market cyahurana n’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi (KIE)

Kuri uru rubuga umukozi ashobora kunyuzaho umwirondoro we , bityo bikamuha amahirwe yo kubonwa n’umukoresha runaka ku buryo byamworohera kubona akazi.                                

Iyi gahunda yo guhugura n’abanyeshuli ikaba izakomereza no muyandi makaminuza atandukanye ya hano mu Rwanda

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abantu kubona akazi bitabagoye, ubuyobozi bwa Eastaf Market boboneyeho gutumira buri wese mu gikorwa ngaruka mwaka kizwi ku izina rya Job Net gihuriza hamwe abifuza akazi  n’abakoresha. muri uyu mwaka, iki gikorwa giteganyijwe kuba taliki ya 27 Mata  2017, aho kizabera hamwe n’amasaha bikazagenda bimenyeshwa.

 

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response