Now Reading
Manzi w’imyaka 13 agiye kwiga muyisumbuye afite imodoka
0

Manzi w’imyaka 13 agiye kwiga muyisumbuye afite imodoka

by MENYANIBI5 months ago

Manzi Aimée Praise yahembwe imodoka na se umubyara, amushimira gutsinda ibizamini bya Leta bisoza amashuli abanza mu mwaka wa 2016. Manzi yerekena urufunguzo rw’imodoka yehembwe nk’umukobwa witwaye neza mu bizamini bisoza amashuli abanza muri 2016

Uyu mwana w’umukobwa ufite imyaka 13 y’amavuko, wiga mu ishuri rya Wisdom School iri i Musanze, yahawe icyo gihembo mu muhango wateguwe n’icyo kigo wo gushimira abanyeshuri batsinze neza mu bizamini bya Leta, wabaye tariki ya 15 Mutarama 2017.

Rekeraho Emmanuel, se w’uwo mukobwa, yamushyikirije urufunguzo rw’imodoka nk’ikimenyetso cyuko ayimhaye. Yavuze ko azamugurira imodoka nshya akayimuha.

Agira ati “Uyu muhigo nawuhize umwana yiga mu ishuri ry’incuke mvuga ko nakomeza kwiga akazagira amanota menshi nzamuha imodoka.

None ubu mu bizamini bisoza amashuli abanza muri 2016 yabaye umwana wa kabiri wagize amanota menshi ku rwego rw’Igihugu.”

Akomeza avuga ko umwana we yari afite umuhati wo kuzagira amanota menshi ku rwego rw’igihugu.

Ati “Kuba mu bana barenga ibihumbi ijana yatsinze ari umwana wa kabiri mu gihugu byaranejeje cyane bituma umutima wanjye ujya hejuru cyane.

Akiri mu mashuri y’incuke icyo gihe namubwiye ko naramuka abaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu nzamuha imodoka kandi icyo gihe nta modoka nari ntunze.

Uyu munsi wa none narazamutse ngeze hejuru niyo mpamvu nagombaga gusohoza uwo muhigo.”

JPEG - 111.2 kb
Rekeraho n’umukobwa we yahembye imodoka amushimira ko yahize benshi mu bizamini bya Leta

Manzi Aimée n’umuryango we basanzwe batuye mu Karere ka Kamonyi.

Mu rwego rw’igihugu mu bizamini bisoza amashuri abanza, Manzi ari mu cyiciro cya mbere bivuze ko ari ku cyiciro cy’abanyeshuri bafite amanota ya mbere. Muri rusange afite amanota 5.

Yishimiye cyane igihembo yahawe. Akomeza ahamagarira abana bagenzi kwiga bashyizeho umwete kuko ariwo watumye atsinda neza.

Mu ishuli rya Wisdom School, Manzi Aimée yizeho, abana bose bahiga batsinze 100%; nk’uko bivugwa na Nduwayesu Elie, umuyobozi w’ikigo.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response