Now Reading
Perezida Kagame yatanze impano yemereye abakinnyi b’amagare
0

Perezida Kagame yatanze impano yemereye abakinnyi b’amagare

by MENYANIBI6 months ago

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) buratangaza ko bwamaze kwakira amafaranga ndetse bunatumiza imodoka bemerewe n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame taliki 05 Ukuboza 2014, ubwo yakiraga muri Serena Hotel ikipe y’igihugu yari imaze gutwara Tour du Rwanda 2014.

Umunyamabanga mukuru wa Ferwacy Murenzi Emmanuel, yatangaje ko bamaze kwakira miliyoni 52 z’amafaranga y’u Rwanda, bahita bayatumizamo imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser (izi zijya kumera nk’imbangukiragutabara) yo kujya ifasha ikipe y’igihugu.

Murenzi yavuze ko bizafasha cyane ikipe y’igihugu y’amagare mu gukomeza kwitwara neza.

Ati “Izajya idufasha nka Federasiyo mu kazi kacu ka buri munsi, izajya itwara abakinnyi , tuzi ko izatugirira akamaro.’’

JPEG - 406 kb
Imodoka bayihawe na Perezida Kagame Paul ubwo yabakiraga muri 2014

Umunyamabanga mukuru wa Ferwacy, ashimira bikomeye Perezida Kagame, ku gushyigikira no kwitangira iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda. Yanavuze ko iyi modoka izabageraho mu mezi make ari imbere.

Muri 2014 ubwo Perezida Kagame yakiraga aba bakinnyi yababwiye ko ibibazo bafite birimo amagare, ibyo kurya bihagije n’ibindi byose bikenewe kugira ngo bazakomeze bitware neza, azabibaha.

Amagare 23 (arimo amagare 15 akoreshwa muri Road race n’amagare 8 akoreshwa mu gusiganwa habazwe igihe) ameze neza nk’irya Chris Froome wegukanye Tour de France 2015, akagira agaciro k’ibihumbi 14 by’amadolari y’Amerika kuri buri rimwe, bayashyikirijwe taliki 05 Ugushyingo 2015, abafasha kwisubiza Tour du Rwanda ya 2016.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response