Now Reading
Dore uburyo watsindamo Interview kuri Telephone mu gihe uhamagawe n’uwifuza kuguha akazi.
0

Dore uburyo watsindamo Interview kuri Telephone mu gihe uhamagawe n’uwifuza kuguha akazi.

by MENYANIBI8 months ago

Muri iki gihe tugezemo, amasosiyete menshi mu gutanga akazi ku bakozi akoresha uburyo bwo kubahamagara kuri telephones zabo zigendanwa. Ubu buryo rero bugusaba kwigengesera no kwitwara neza kuko bufatwa nk’ikizami cya mbere cyaguhesha amahirwe yo kubona ako kazi.

Tubikesheje urubuga rwa Eastafmarket ruzobereye mu gushakira abantu babyifuza akazi ndetse no gushakira sosiyete naba rwiyemezamirimo abakozi, uru rubuga rwerekana uburyo 8 umuntu wese yakoresha agatsinda interview yo kuri telefone.

Dore bimwe mubyo ugomba kwitwararika mu gihe ugiye gukora iyi interview:

1.Ugomba kuba ufite ikaramu, urupapuro hamwe naho wandika amagambo amwe na amwe y’ingenzi ( Agenda)

eastafmarket-1

Ni byiza kuba ufite icyo wandikaho kandi imbere yawe uhafite CV yawe hamwe n’ibaruwa isaba akazi, utibagiwe n’itangazo ry’akazi.

Ibi bizagufasha kwandika amakuru bari kukubwira no kuba wareba neza bimwe mu byasabwe. Aha twavuga nk’Amashuri,ubu nararibonye ufite mu kazi,…

2.Andika amagambo y’ingenzi muri Agenda

Ni byiza ko wakwandika ku rupapuro ibintu by’ingenzi bivuzwe n’umuntu uri ku kubaza. Ibi bizagufasha kugenda ugaruka kubyo mwavuzeho igihe mukiri kuvugana.

3.Koresha ibiganza byawe

Ni byiza gukora utumenyetso cyangwa amarenga ukoresheje ibiganza byawe cyangwa amaboko nkaho umuntu uri kukubaza akuri imbere. ibi bigufasha gushimangira ibyo uri kuvuga.

4.Mwenyura

Ku mwenyura cyangwa guseka gahoro gahoro ni kimwe mu bintu by’ingenzi kuko burya no kuri telefone birumvikana iyo uri kubikora kandi iyo umuntu amwenyuye bigaragaza ikintu cyiza ndetse yishimiye.

5.Ugomba kuba ufite umwanya

eastafmarket-4

Niba uri ahantu hatakwemerera kuvugira kuri telefone (kwa muganga,muri Bus,ahantu hari urusaku…) ni byiza ko wabimenyesha umuntu ushaka kugukoresha interview abinyujije kuri telefone ahubwo noneho ukamusaba kuza kumuhamagara nyuma ubonetse neza kandi ukubahiriza igihe waba wamuhaye.

6.Itondere amagambo ukoresha

Akenshi, ikiganiro cyo kuri telefone gisaba guhita usubiza, ugomba rero kwitondera amagambo ukoresha mu gihe usubiza kuko umuntu uba uri kugukoresha interview atari inshuti yawe bityo usabwe gusubiza witonze udahubutse  ndetse ukirinda gukoresha amagambo yose ubonye.

7.Itondere ubutumwa buri kuri repondeur yawe

eastafmarket-1

Indirimbo n’ibindi byinshi bikoreshwa ku ma repondeur…. ni  byiza ariko ni ibyo kwirinda mu gihe uri gushaka akazi. Ni byiza gushyiraho ubutumwa bwumvikana neza mu gihe ugukoresha interview ashatse gusiga umwirondoro we kugirango uze kuba wamuhamagara.

8.Ntuzasoze udasabye gahunda umuntu uri kugukoreshwa interview

Kora uko ushoboye ntukore interview yose kuri telephone ngo urangize udasabye gahunda yo kubonana imbona nkubone n’uri kugukoresha interview. Ahubwo byaba byiza usabye kubonana n’ukubaza kugirango mukomeze  imbona nkubone.

ISHIMWE Romeo
MENYANIBI.COM

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response