Now Reading
Umuteruzi w’ibyuma yakubise bitunguranye ushinzwe gutanga amanota
0

Umuteruzi w’ibyuma yakubise bitunguranye ushinzwe gutanga amanota

by MENYANIBI7 months ago

Ubwo bari mu marushanwa yo guterura ibyuma, haje kuvuka ikibazo gitera umujinya umwe mubari bayitabiriye ndetse afata umujinya akubita umunyacyubahiro waruhari Police zirahagoboka.

Uyu musore umurura ibyuma benshi bita mu rurimi rw;icyongereza bodybuilder  akaba akomoka mu gihugu cy’u Bugereki. nyuma yo kuza muri aya marushanwa ndetse akagira amahirwe macye yo kudatwara igikombe nkuko yarabyiteze, yarushijeho kugira umujinya yadukira n’abanyacyubahiro bari bitabiriye ibi birori byo guhemba umusore uterura ibyuma biremereye kurusha abandi.

1614065_10201589163118575_154804062_ook

Giannis Magos ntiyiyumvishaga uburyo atsinzwe mu bantu baterura ibyuma by’ibiro ijana (100kg) mu mwaka wa 2016 mu  mikino yo guhatanira igikombe cya IFBB Diamond yaberaga mu mujyi wa Athens, mu gihugu cy’u Bugereki.

Aha akaba yadukiriye umwe mubatangaga amanota uzwi ku izina rya Armando Marquez amukubita urushyi mu maso ndetse bituma yitura hasi bitewe n’uburemere bw’uru rushyi.

3ae4272800000578-0-image-a-2_1480529729265

Sibyo gusa kuko yabikoze abanje gukuramo igitsina cye mu ruhame mu kugaragaza agasuzuguro. mu magambo yumvikanaga uyu musore yagendaga avuga, yagiraga ati:” Ni inde ubikoze ngo mukubitishe igitsina cyanjye???…”,

Nkuko bitangazwa n’abashinzwe akanama k’abaterura ibyuma kazwi nka Evolution Of Bodybuilding rwatangaje ko uyu musore Magos agiye guhanwa byinangarugero bitewe no gukubita ushinzwe gutanga amanota (Judge) bityo n’abandi baterura ibyuma bakareberaho.

3ae4273b00000578-0-image-a-5_1480529746943
Twababwira ko ubusanzwe amazina ye ari John Mangos , yavutse mu mwaka wa 1978 aho yatangiye guterura ibintu biremereye benshi bita guterura ibyuma mu mwaka wa 1999 ndetse aza gukomereza mu mukino w’iteramakofe nubwo bitaje kumuhira bityo ahitamo gukomeza akazi ko guterura ibyuma.

Ku biro  71kg akaba yarapima metero 1,85. yatangiye kwitabira amarushanwa mu mwaka wa 2004.

Dore mu mashusho uburyo umujinya wamufashe bikamutera gukubita abashinzwe gutanga amanota

ISHIMWE Romeo

MENYANIBI.COM

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response