Now Reading
Bimwe mubyo Abakobwa bakunda kwibaza mbere yo kuryamana n’umuhungu
0

Bimwe mubyo Abakobwa bakunda kwibaza mbere yo kuryamana n’umuhungu

by MENYANIBI7 months ago

Ni kenshi uzasanga cyane umuntu agira ibyo yibaza ku mukunzi we cyangwa n’undi wese baba bagiye kubonana ubwa mbere. yaba mu bijyanye n’ibiganiro cyangwa n’ibindi bikorwa byose, kenshi umwe aba yibaza ku wundi bityo akabasha ku gira amakenga.

Aha ariko, tugiye kurebera hamwe ibibazo abakobwa benshi bakunda kwibaza mu gihe baba bagiye kubonana n’inshuti zabo cyane cyane iyo umukobwa atekereza ko agiye kubonana n’umuhungu w’inshuti ye bwa mbere kandi akaba yumva ko bashobora kuba baza ku ryamana.

Niba uri umukobwa byashoboka ko ushobora no kumara amezi atatu, ane cyangwa hagashira umwaka wibaza iki kibazo mbere yo kubonana n’umukunzi wawe.

Gusa menya ko atari ikibazo kuba waba uri umwe mu bibaza ibi bibazo, ahubwo byakakubereye igisubizo cyatuma ubasha kumenya neza ibyo ugiye cyangwa uteganya gukora bityo ukaba wafata umwanzuro hakiri kare bityo ukamenya uko uzitwara ndetse ugakora ibyo watekereje nta guhubuka.
sad_broken_girl

Dore bimwe mu byibazwa n’abakobwa benshi mbere yo gukora imibonno mpuzabitsina n’abakunzi babo bwa mbere

  1. Ese turakoresha / tuzakoresha agakingirizo?
  2. Nabyanga nzabigenza gute? nzirinda mubuhe buryo?
  3. Naramuka anteye inda azemera ko tubana?
  4. Nzitwaze agakingirizo ? ndumva mwizeye rwose arakagendana
  5. Nzambare uwuhe mwenda kuri uyu munsi?
  6. Kuri uyu munsi nzambara uwuhe mwenda w’imbere (ikariso)?
  7. Ese tuzanyurwa mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina?
  8. Nzabanze mbyange nimbona abishaka cyane aribwo tubikora

Kety Brezia
MENYANIBI.COM

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response