Now Reading
Menya itandukaniro riri hagati ya Tour du Rwanda na Tour de France
0

Menya itandukaniro riri hagati ya Tour du Rwanda na Tour de France

by MENYANIBI9 months ago

Umukino w’amagare ni umukino umaze gutera imbere ku isi yose, Abaturarwanda bo babihamya by’umwihariko bigendeye ku isiganwa rimaze kuba ubukombe ribera mu Rwanda ryiswe Tour du Rwanda rimaze kuba ku nshuro ya munani kuva ryemewe n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi.

Tour du Rwanda ni isiganwa rizenguruka hafi igihugu cyose cy’u Rwanda. ku nshuro yaryo ya munani ribaye, ryagaragayemo abakinnyi barenga gato 70 kandi niryo siganwa  ry’amagare ryabereye ku mugabane w’Afurika rikitabirwa n’abantu baturutse ku migabane itanu yose igize isi.

Iri siganwa ryatwawe n’umunyarwanda Ndayisenga Valens ukinira ikipe ya Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’epfo.

Ubwo urubuga rwa Menyanibi.com rwegeraga Valens Ndayisenga amaze kwegukana iri rushwanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, twamubajije inzozi ze mu mukino akina wo gusiganwa ku igare maze nawe atajuyaje avuga ko nta kindi yifuza kitari iterambere rye ndetse muri uyu mukino bityo akava ku rwego rwo gukina amarushanwa yo ku rwego rwa kabiri akaba yagera ku rwego rwo gukina amarushanwa akomeye nka Tour de France.

Urubuga rwa Menyanibi.com twagerageje kubakusanyiriza bimwe mu bihembo bihabwa abakinnyi bitabira Tour de France, irushanwa ry’akatarabone rifatwa nk’iryambere ku rwego rw’isi mu mukino w’amagare. mbere yo kuvuga kuri tour de France ariko, reka tubanze turebere hamwe uko muri Tour du Rwanda bahemba abakinnyi bitwaye neza.

Umukinnyi watwaraye Tour du Rwanda ahabwa amadolari y’Amerika igihumbi magana cyenda($ 1900). naho uwabaye uwa kabiri ahabwa amadolari 1,200 naho uwagatatu agahabwa amadolari 850. biragenda bikagera ku mukinnyi waje ku mwanya wa 10 mu isiganwa rusange agahabwa amadolari 200(tukwibutse ko aya mafaranaga atabarirwamo andi bagenda bahabwa nk’ibihembo, bitewe nuko baba bitwaye mu duce duto runaka tw’isiganwa, ibyo bita etape).

Naho tugarutse inyuma gato, isiganwa rizenguruka Ubufaransa ryitwa Tour de France riba rimwe mu mwaka nk’uko Tour du Rwanda iba rimwe mu mwaka.

Tour de France ni isiganwa rihambaye yaba ku buryo ritegurwa ndetse n’izina rimaze kugira. Abahanga mu bijyanye n’umukino w’amagare ku isi bavuga ko Tour du Rwanda umuvuduko igaragaza mu buryo bwo gutegurwa ndetse n’izina rikomeye igenda igira bijya gusa neza nk’urugendo isiganwa rya Tour de France yanyuzemo.

Nabibutsa ko kuri ubu Tour du Rwanda iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu masiganwa arebwa n’abantu benshi ku mihanda, aha iri rushanwa ryiwacu rikaba riza nyuma y’isiganwa rya La Tropicale Amisa Bongo ho mu gihugu cya Gabon.

Tour de France ya 2016 yari ifite ingengo y’imari ingana na miliyoni 2.29 z’amayero, byari biteganijwe ko umukinnyi uzaba uwa mbere azahembwa ibihumbi 500 by’amayero ku kuba yatwaye irushanwa gusa (ni ukuvuga utabariyemo ibindi bihembo yabasha gutwara muduce tundi yaba yaritwayemo neza(etape))

Ni ukuvuga ngo iki gihembo cyonyine gikubye inshuro 250 igihembo gikuru uwatwaye Tour du Rwanda ahabwa, uwabaye uwa kabiri ahabwa ibihumbi 250 by’amayero naho uwabaye uwa gatatu agahabwa ibihumbi 125 by’amayero. bakomeza guhemba kugeza no ku muntu wanyuma witabiriye tour de France aho ahabwa amayero 400 angana nayahabwa umuntu wabaye uwa gatandatu muri Tour du Rwanda.

Hejuru y’ibyo byose haba hanagiye hahembwa uwitwaye neza muri buri gace k’isiganwa aho ahembwa ibihumbi 8 by’amayero, uwakabiri agahabwa ibihumbi 4 naho uwaje ku mwanya wa gatatu agahabwa ibihumbi 2 by’amayero, biragenda bikagera ku waje ku mwanya wa 20 aho ahabwa amayero 200 (ni ukuvuga hafi ibihumbi 170 by’amanyarwanda).

Ntibagarukira aho kandi mu guhemba agatubutse kuko bahemba umunkinnyi muto witwaye neza kurusha abandi aho ahabwa amayero 500 kuri buri gace k’isiganwa naho uwarushije abandi kwitwara neza mu bakiri bato muri rusange mu isiganwa ryose agahabwa ibihumbi 25 by’amayero.

Ntitwakwibagirwa kandi igihembo gihabwa ikipe yitwaye neza mu irushanwa ryose kurusha izindi zose dore ko ihabwa ibihumbi 50 by’amayero, iyakabiri igahabwa ibihumbi 30 naho iyagatatu igahabwa ibihumb 20 by’amayero.

Isiganwa rya Tour de France ni isiganwa ry’ubukombe kuko rimaze imyaka 113 ritangijwe kuri ubu rimaze gukinwa inshuro ya 103, umwaka utaha guhera ku italiki ya mbere kugeza ku italiki ya 23 Nyakanga rizakinwa ku nshuro ya 104. Tour de France nubwo yitiriwe igihugu cy’Ubufaransa ntago izenguruka icyo gihugu cyonyine kuko abasiganwa banagera mu bindi bihugu bituranye n’ubufaransa.

Abakinnyi b’abanyarwanda bafite inzozi nk’iza zo kuzajya muri iri rushanwa, twavuga nka Ndayisenga Valens uvuga ko indoto ze ari ukuzitabira iri siganwa bityo akaba agomba kurushaho gukora cyane kandi bamwe bamaze kwerekana ko babishoboye ndetse kandi ko banafite ubushake dore ko amarushanwa bitabira yaba ari Tour du Rwanda cyangwa ayandi bajya batsinda bimwe mu bihangange bisanzwe binitabira Tour de France.

IshimweRomeo
MENYANIBI.COM

 

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response