Now Reading
Nyamagabe: Umunyeshuri wakoraga ibizamini bya leta yapfuye
0

Nyamagabe: Umunyeshuri wakoraga ibizamini bya leta yapfuye

by MENYANIBI7 months ago

Umunyeshuri wakoreraga ibizamini bya Leta ku kigo cy’amashuri cya “Notre Dame de la Paix” kiri i Nyamagabe yarohamye mu kizenga cy’amazi arapfa. Nyakwigendera yitwa Gasiga Desire, yari afite imyaka 19 y’amavuko. Yakomokaga mu karere ka Ruhango.

Yarohamye ubwo we na bagenzi be icyenda batorokaga ikigo bakajya koga mu kizenga cy’amazi cyaje ubwo hakorwaga umuhanda Kitabi-Nyungwe, tariki ya 13 Ugushyingo 2016.

Icyo kizenga giherereye mu murenge wa Cyanika akagari ka Ngoma,umudugudu wa Kabarera; nkuko Ndorimana Chrysostome, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika abisobanura.

Agira ati “Nibyo! Abanyeshuri 10 batorotse ikigo bajya ahantu hari ikirombe cy’Abashinwa, aho bakuraga amabuye hari ikirombe cy’amazi bajya kogamo. Ayo mazi iyo uyarebye ubona ari amazi y’urubogobogo.

Bagiye kogamo nk’aboga muri pisine. Ubwo uwitwa Gasiga wigaga mu wa gatandatu ku ishuri rya G.S Notre Dame de la Paix Cyanika muri Computer Science (ubumenyi bwa mudasobwa), wari uri mu kizamini cya Leta agwamo.”

Akomeza avuga ko ngo uwo mwana yagerageje koga ngo avemo biramunanira na bagenzi be bagerageza kumukuramo birabananira bahita batabaza.

JPEG - 75.5 kb
Abaturage baraye ikiriyo aharohamye umunyeshuri wakoraga ibizamini bya leta

Amakuru yo kurohama kwe ngo yamenyekanye hashize nk’isaha imwe abuze. Nibwo ubuyobozi bwahise butabaza Polisi y’igihugu. Yahise itabara ariko ntibahita babona umurambo kuko hatazwi neza uburebure bw’icyo kizenga.

Abaturage baraye ikiriyo hafi y’icyo kizenga mu gihe hategerejwe izindi mbaraga za Polisi kugira ngo bakuremo umurambo wa nyakwigendera.

Si ubwa mbere muri icyo kizenga cy’amazi harohamamo umuntu. Mu mwaka wa 2015 ubwo umuhanda Kitabi-Nyungwe wakorwaga, nabwo haguyemo umwana wigaga mu mashuri abanza nawe akahasiga ubuzima.

Uretse ngo kuba kibazsira ubuzima bw’abantu ngo n’iyo imvura iguye cyuzura amazi agateza isuri mu mirima y’abaturage.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response