Now Reading
Kim Jong Un arashinjwa kwica umugore we
0

Kim Jong Un arashinjwa kwica umugore we

by MENYANIBI8 months ago

Impungenge zivanze n’ubwoba bikomeje kwiyongera hibazwa irengero ry’umugore wa perezida wa Koreya ya Ruguru ngo umaze amezi agera kuri arindwi atagaragara mu ruhame. ibi bikaba ziterwa no kuba perezida Kim Jong Un adatinya kwivugana abantu bo mu muryango we batumva ibintu kimwe nawe ndetse bakunze no kugaragaraza imiyoborere itari myiza .

Umugore wa mbere muri Koreya ya Ruguru, Ri Sol-ju bivugwa ko yashyingiranwe na Kim Jong Un mu  mwaka wa 2009, ndetse nyuma gato amubyarira umwana bishoboka ko ari nawe uzasimbura se nkuko muri iki gihungu bisanzwe bigenda.Uyu mugore rero yari asanzwe akunze kugaragara ari kumwe n’umugabo we yambaye imyenda ihenze n’amasakoshi y’igiciro iyo umugabo yabaga yagiye gusura ibikorwa bitandukanye.

Kuri ubu ariko, ngo uyu mudamu w’urubavu ruto ndetse w’igikundiro aheruka kugaragara mu ruhame mu kwezi kwa Werurwe kuva icyo gihe hakaba nta muntu urongera kumuca iryera.

150414023213-06-kim-ri-file-2012-super-169

Abakurikiranira hafi Koreya ya Ruguru rero batangiye kugaragaza impungenge z’uko uyu mudamu yaba yaragiranye ikibazo n’umugabo we cyangwa akakigirana na muramukazi we witwa Kim Yo Jong bivugwa ko ari umunyamahane n’umunyamujinya nka musaza we. Impuguke kandi zikaba zizera ko Kim Yo Jong ashobora kuba ari nawe utegekera inyuma ya musaza we ndetse ngo akaba ashobora no kuba amurusha ubukana bityo bamwe bakavuga ko ariwe wamwivuganye.

Umwe mu bakurikiranira hafi iki gihugu yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Yonhap ko Ri-Sol yagaragaraga mu ruhame buri mezi abiri mu mwaka ushize, ariko ngo akaba adaheruka kugaragara mu mezi 7 ashize. Ibintu ngo bidasanzwe na gato!

kim

Bamwe bavuga ko ibura rya Ri rishobora kuba rifitanye isano n’igenzura ku bikorwa bye ryakozwe na mushiki wa perezida Kim Jong Un.

Muri Kanama, hasakaye amakuru ko umuyobozi wa Koreya ya Ruguru yishe umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu amurashishije igisasu gihanura indege amuziza kuba yaratwawe n’agatotsi bari mu nama.

kim-jong-un-wife-ri-sol-ju

Mu Ukuboza 2013, ikinyamakuru cya leta muri iki gihugu cyatangaje iyicwa rya Jang Sung-taek yari nyirarume wa wa perezida Kim Jong Un.

Nk’ikinyamakuru cya Menyanibi.com, tuzakomeza kubakorera ubucukumbuzi ku bijyanye n’irengero ry’uyu mugore

Murinzi Honore

Menyanibi.com

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response