Now Reading
Ubuhamya (15) – Mutoni ashobora kutazongera kubona Gilbert
0

Ubuhamya (15) – Mutoni ashobora kutazongera kubona Gilbert

by MENYANIBI8 months ago

Umukunzi w’urubuga rwa Menyanibi.com yashatse gusangiza abakobwa bagenzi be ubuhamya bwibyamubayeho. Uyu mukobwa utuye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagari ka Kibaza mu mudugudu w’Ubumwe, yatuganirije ku buzima bwe ndetse atubwira ku byamubayeho bityo byabera n’isomo ku bandi bakobwa bari mu rungano rwe.

Mu inkuru yacu iheruka, umukobwa Mutoni yagiraga ati:”Numvise abantu bavuza induru nyinshi nanjye musaba guhagarara, nubwoba bwinshi ndebye hanze ntungurwa no kubona  amaraso menshi mu muhanda. nitegereje neza mbona umuntu arambaraye hasi, ari kuvirirana amaraso menshi ndetse abantu buzura imodoka bamwe binjira mo imbere batangira kumujomba inoki mu maso bamubaza ibyo akoze”.

Umutima wanjye wuzuye agahinda n’ibibazo byinshi bitagira ibisubizo. nasabye abantu bari bampfashe ngo ntava aho ndimo ndamureba mu maso ariko ntibyankundira kuko ntibanyumvishe ndetse narimeze nk’umunyabyaha cyangwa umujura. narwanye no kumwegera ari nako bamwe mubasore bari bahuruye bari gukubita imodoka ndetse batontomera Umbereyimfura Gilbert ariwe musore twari twamenyanye muri uwo munsi.

arton9843

Nabonye bafata wa mudamu ukuze twagonze, bamwinjiza mu modoka basaba ko natanga agatambaro narimpfite bakamushyira ahantu yarari kuvirirana amaraso. namwegere ngiye nk’umuntu ugiye kukamushyiraho, nkimugeraho bahise bakanyambura. mu gihe narindi ku musatira ngo mupfukishe agatambaro, mu buribwe bwinshi yari afite yahise antuguza ijambo ryandiye umutima.

Yavuze mo buhoro kuko umwuka wari umaze kugabanuka, maze agira ati“Mutoni mwana wanjye, ni weho unyiyiciye koko?”

Iryo jambo ryatumye mara ukwezi numva ndwaye. akimara kubwira ayo magambo natangiye kubyiyumvisha no gutekereza impamvu abimbwiye ndetse n’ubimbwiye , nkiri kubitekerezaho imodoka yahise ihaguruka kandi igenda yuzuye abantu ndetse igenda ntasezeye Gilbert.

1441625356_img20150907wa0004

Muri aka kanya, nahagaze k’umuhanda numva mbaye umusazi. ni ukuri natangiye kumvako ntazigera nishima m’ubuzima kuko uwo musore yagiye ntafite aho namushakira  ndetse ayo magambo narimaze kubwirwa nuwakorewe impanuka  nayo yaramaze kuntera umutwe ndetse no gutekereza cyane.

Ibibazo byambanye byinshi mbura icyo nkora nicara ahantu, dore ko abantu bari bampfashe bari bamaze kundekura.  mbega gusoza umwaka nabi! imyiteguro ya Noheli nyo narayibagiwe kuko umutima wari wongeye gukomereka nyuma y’imyaka itari mike yarishize.

Hashize umwanya utari muto, aho narindi hari hahagaze abantu bakiri kuganira ibyiyo mpanuka ariko ibyo baganira nkabyumva nubwo nari nataye umutwe. umwe yahamagaye umuntu kuri telephone avuga amagambo nayo yongeye ku nkura umutima ubugira kabiri.

Ese Ayo magambo ni ayahe? Ese Mutoni azongera guhura n’uwo musore ukundi? tegereza igice cya 16

Iyi nkuru mpamo kubyabaye kuri uyu utarashatse gutangaza amazina ye nyakuri, ni ndende kuburyo twafashe umwanya wo kubagezaho uko byatangiye dore ko ngo ibyamubayeho byatwaye  igihe kirekire bityo akaba atabikubwira mu gihe gito ngo birangire bityo natwe tukaba duhiniye aha, tukazayibakomereza mu kindi gice cy’ubutaha .

Honore MURINZI

MENYANIBI.COM

 

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response