Now Reading
Ubuhamya : Urugendo rw’amasaha 10 buri munsi agenda n’amaguru rwamugejeje ku ndoto ze.
0

Ubuhamya : Urugendo rw’amasaha 10 buri munsi agenda n’amaguru rwamugejeje ku ndoto ze.

by MENYANIBI8 months ago

Kwihangana bitera ku nesha. uyu ni umwe mu migani wahimbwe n’abanyarwanda mu gushaka kwerekana ko buri wese adakwiye gucika  intege ku kintu aba ari gukora kuko nyuma yacyo agera kucyo yifuzaga kandi akabasha kwibagirwa imvune yagize mu bihe bishize.

Mu mujyi wa Mentor, ubarizwa Ohio muri leta zunze ubumwe za Amerika, umusore witwa Kevan Finley ntiyabashagagusinzira  uko bikwiye bitewe no gushaka uburyo yagerera ku kazi amasaha yagenwe.  ibi bikaba byaramusabaga  kubyukaga saa cyenda za mu gitondo kugirango akore urugendo rurerure n’amaguru bityo agere mu kazi saa mbili za mu gitondo aho yakoragaakazi kajyanye no guteka.

Ku mugoroba akazi karangiye,  byamufataga amasaha 5 kugirango nanone abe ageze mu rugo. Nubwo uru rugendo rusa nkaho rutakwihanaganirwa, uyu musore w’imyaka 30 y’amavuko yagombaga kurukora buri musi. Bagenzi be bo kukazi bamaze kubimenya, biyemeje kwishyira hamwe bakusanya amafaranga kugirango babashe kumugurira imodoka yamufasha kugera mu kazi.

Kevan Finley wakoraga urugendo rwa kilometero 40 ku munsi

Kevan Finley wakoraga urugendo rwa kilometero 40 ku munsi

Nkuko yabitangarije ikinyamakuru, Kevan yagendaga ibirometero 40 ariko ntabyinubire. ibi bikaba byaratumaga agomba kubyuka kare cyane kugirango agende ibirometero 20 bitandukanya Mentor n’umujyi wa Euclid,ari ho hari restaurent izwi ku izina rya Ruby Tuesday ari nayo yakoragamo.

Ikintu gitangaje cyane rero ni uko Kevan yagereraga ku kazi ku gihe kurenza abandi ndetse ibijyanye n’urugendo rwe akabigira ibanga dore ko yumvaga ko ntabundi buryo yari gukoresha bityo ntabyinubire na rimwe.

Uyu musore yicishaga bugufi mu buryo bushoboka bwose, akanicecekera ku buryo nta n’umuntu yabwiraga ikibazo cye.

Umunsi umwe ari mu gitondo arimo anyagirwa, umupolisi yarahagaze amusaba kujya mu imodoka ku girango nibura amugeze aho yakoraga. Mu nzira bagenda,  bagiye baganira…, uwo mupolisi witwa Phil Croucher yaje kuvumbura ubuzima bugoye bw’uyu musore nyuma yaho amutekerereje ibye.
image2_b0e88a1381a7da83776ab2a1971d6d87-today-inline-large
Kevan yasobanuriye uwo mupolisi ko impamvu imutera kujya ku kazi n’amaguru buri munsi ari ukugirango abashe kwizigamira akabika amafaranga ahembwabityo azabashe kwigurira uruhushya rwo gutwara imodoka (permis de conduire).

Abikesheje Facebook n’izindi mbuga nkoranyambaga, inkuru ye yaje kumenyekana ahantu henshi cyane kugeza aho igeze mu bakozi bakorana nawe. bitamaze kabiri aba bakozi bakoranaga bahise bamenya ubuzima bukomeye Kevan yanyuragamo buri munsi.

Kelly Parcell-Cobb, umuyobozi w’iyi restaurant Kevan yakoragamo, yasobanuriye ikinyamakuru WKYC ari nacyo dukesha iyi nkuru ko uyu mukozi atari yarigeze na rimwe agira uwo asaba kumugeza mu rugo ko kandi nubwo yavaga kure yazaga buri munsi ku kazi kandi akanakora akazi ke neza.

Nyuma yaho abakozi bo muri iyo restaurant  bahise bishyira hamwe binyuze ku rubuga rwa GoFUndMe rwifashishwa mu gihe hakeneye ubufasha bwihutirwa bityo mu minsi 17 gusa babasha gukusanya inkunga ingana n’amayero angana n’ibihumbi 9,200 Euro bayaha wa mugenzi wabo, Kevan bityo ahita agura imodoka hamwe n’uruhushya rwo kuyitwara nkuko yari abifite mu nzozi ze.

CYUBAHIRO Yvonne
MENYANIBI.COM

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response