Now Reading
Kigali Marriot Hotel yafunguwe ku mugaragaro
0

Kigali Marriot Hotel yafunguwe ku mugaragaro

by MENYANIBI11 months ago

Kigali Marriot Hotel, y’inyenyeri eshanu imaze imyaka isaga itanu yubakwa, yafunguwe ku mugaragaro ku wa 4 Ukwakira 2016.

Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase wafunguye ku mugaragaro iyi hoteli, yashimye mpuzamahanga cyo muri USA gikora ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo (Marriott International, Inc.) kuba cyarahisemo gushora imari mu Rwanda, rukaba rubaye urwa mbere mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara mu kugira iyi hoteli.

Yakomeje avuga ko kiriya kigo cyahisemo neza mu gushora imari mu Rwanda kuko rwiyemeje gushyigikira ishoramari, dore ko ari n’imwe mu ntego z’ icyerekezo 2020 yo kuzamura ubukungu bw’Igihugu kikava mu bihugu bikennye kikajya mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buciritse.

JPEG - 121.8 kb
Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase n’ umuyobozi wa Marriot International muri Afurika Alex Kyriakidis bataha ku mugaragaro Kigali Marriot Hotel

Murekezi yongeyeho ko Igihugu cyanashyize imbaraga mu kwimakaza umutekano, kikanateza imbere ibikorwaremezo byorohereza abashoramari kugera ku ntego.

Ukuriye ikigo Marriot International muri Afurika Alex Kyriakidis yavuze ko bishimiye gushora imari mu Rwanda.

Yagize ati “ Twishimiye gushora imari mu Rwanda, twizeye ko iki gikorwa kizagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukerarugendo, biganisha ku kuzamura bw’Igihugu no guha imirimo abenegihugu. ”

kigali-marriott-hotel-hotel-information-4

Iyi hoteli ifite ibyumba 254 yafunguwe ku mugaragarao mu gihe i Kigali habera inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ihuje abashoramari batandukanye, igamije kureba uko ubukerarugendo by’umwihariko ubushingiye ku mahoteli bwatezwa imbere kurushaho, dore ko byagaragaye ko bufite uruhare runini mu kuzamura ubukungu.

Mu mwaka ushize ubukerarugendo bwinjije mu Rwanda amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 342, yinjijwe nab a mukerarugendo bagera kuri miliyoni 1,2 basuye Igihugu.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response