Now Reading
Batamuriza Jeannine w’imyaka 13 yamize agafuniko k’ikaramu ahita apfa
0

Batamuriza Jeannine w’imyaka 13 yamize agafuniko k’ikaramu ahita apfa

by MENYANIBI11 months ago

Batamuriza Jeannine, w’imyaka 13, wigaga mu mwaka wa kane mu kigo cy’amashuri abanza cya Rukira, mu karere ka Ngoma yapfuye nyuma yo kumira agafuniko k’ikaramu, atangira kuruka, ajyanwa kwa muganga ikitaraganya ariko ahita ashiramo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama, ishuri ribanza rya Rukira riherereyemo, Buhiga Josué yatangaje ko byamenyekanye ahagana saa cyenda z’umugoroba kuri uyu wa 04 Ukwakira 2016.

Yagize ati “Uwo mwana afite imyaka 13, yigaga mu mwaka wa 4, mu ishuri ribanza rya Rukira, byabaye saa munani n’iminota 50 gutyo, abarimu batubwiye ko umwana yamize umufuniko w’ikaramu (bouchon), nyuma babona ko umwana aruka, bahita batabaza kuko abana bari begeranye bari babonye icyo yariye.”

JPEG - 47.9 kb
Yari yabanje guhekenya ako gafuniko

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona bikomeye abarimu bihutiye kumugeza ku kigo nderabuzima cya Rukira, kiri muri metero zirenga 12 uvuye kuri icyo kigo cy’amashuri abanza, akihagezwa ahita apfa.

Gitifu ati “Abana bavuga ko yari yabanje kuwukanjakanja, ku buryo bikekwa ko yawumize bimutunguye, nyuma rero baramwihutanye, bakimugeza kwa muganga bakoze ibishoboka byose, ariko mu minota itarenze 3, umwana aba aracikanye (arapfuye)”

Nyuma y’urupfu rwa Batamuriza Jeannine, ubuyobozi bw’umurenge wa Murama n’ ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Rukira bahumirije abanyeshuri n’ababyeyi ba nyakwigendera.

Nyakwigendera Batamuriza avuka kuri Hategekimana Petero na Nyirabagenzi Jeannette, batuye mu murenge wa Rukira, akagari ka Buriba. Umurambo we urashyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 05 Ukwakira 2016.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response