Now Reading
Bamwe mu bayobozi bakomeye bagiye guhurira ku kigo cya Glory Secondary School
0

Bamwe mu bayobozi bakomeye bagiye guhurira ku kigo cya Glory Secondary School

by MENYANIBI9 months ago

Rwanda We Want ni ihuriro ry’urubyiruko ribarizwa hano mu mujyi wa Kigali rikora ibikorwa byo gutoza  urubyiruko kuba abayobozi bejo hazaza no kuba urubyiruko rwagira uruhare mu kubaka u Rwanda rushya tugendeye kumvugo igira iti “ Urubyiruko nirwo Rwanda rw’ejo “

Iri huriro rikaba ryaratangiye mu mwaka wa 2015 ritangirira mu kigo cy’amashuri yisumbuye ya Glory Secondary School,  ritagizwa n’urubyiruko rwigaga muri icyo kigo. muri uwo mwaka uru rubyiruko rwahise rushyiraho na Club imaze kumenyekana cyane aho izwi ku izina rya Rwanda We Want.

Iyi club ikora cyane  ndetse n’ubuyobozi bw’iki kigo cya Glory Secondary School bwishimira intambwe iyi club igezeho aho ubuyobozi bw’iki kigo bumeza kuyifasha uko bishoboka.

13308448_961352837304963_532172241858808820_o

Muri uku kwezi tariki ya 13 Ukwakira 2016 muri iki kigo ari naho club yiri huriro ibarizwa hazabera isonzwa ry’umwaka ndetse no kumurikira abatumirwa  n’abandi bashyitsi bazaba baje ibikorwa bamaze kugeraho mu gihe kingana n’umwaka bamaze bakora  harimoe nibyo basigaje gukora cyane cyane nka gahunda bafite umwaka utaha wa 2017. muri iyi gahunda harimo abatumirwa bakomeye mu Rwanda kandi bazwiho gukunda ibikorwa by’urubyiruko.

Muri abo batumirwa harimo Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza, ni umwe mu bayozi ba Never Again Rwanda guhera mu mwaka 2002. uyu mugabo w’inararibonye mu bijyanye n’ubuzima nyuma yo kwiga ibijyanye n’ubuganga muri kaminuza nkuru y’igihugu, akaza no gukora imyaka igera ku munani nk’umunyabugenge mu by’ubuzima bwa muntu  n’uburengenzira bwa muntu muri gahunda yo kubaka amahoro.

dr-joseph-ryarasa-umuyobozi-wa-never-again-rwanda-agira-icyo-avuga-mbere-yo-ku-murika-ubushakashatsi

Dr. Joseph Ryarasa yagiye akora mu bigo bitandukanye bishinzwe kubugabuga amahoro y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibijyanye n’ubuvuzi mu gihe yakoraga muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo azaganiriza urubyiruko mu bijyanye n’akamaro k’urubyiruko mu bikorwa bya politiki nyarwanda ndetse abereke akamaro kabyo nicyo urubyiruko rwakora kugeza ubu.

Undi mushyitsi mukuru uzaganiriza urubyiruko ni Hon.Gasamagera Wellars. uyu ni umuyobozi mukuru Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe gutanga amahugurwa ku bakozi ba Leta. (RIAM). mu gihe amaze mu buyobozi akaba yarabaye Senateri.

img_2742

Hon.Gasamagera Wellars  akunze kugaragara mu bikorwa bikomeye mu Rwanda ari umuhesha w’amagambo. kuri uyu munsi nawe azereka  urubyiruko ibikorwa by’abashaka kuba abayobozi b’ejo hazaza.

Umwe mubakuriye iyi club ariwe Murenzi Tristan yadutangarije ko bafite intego nyinshi z’ibintu bagomba kugeraho kandi babifashijwemo n’ubuyobozi butandukanye bw’igihugu.

unnamed

Umwe mubakuriye iyi club , Murenzi Tristan

Murenzi Tristan umu  akomeza avugako ari byiza ko urubyiruko rukunda igihugu kandi rukanamenya bimwe mu bikorwa bibera mu gihugu cyane cyane mu buyobozi ndetse na bimwe mu bikorwa bigenewe urubyiruko.

Ikinyamakuru cya Menyanibi kikaba kizakomeza gukurikirana iki gikorwa aho tuzabagezaho uko cyagenze ndetse n’ibikorwa byabereyemo.

Mu mafoto, Club Rwanda We Want, yereka ko ifite byinshi izahindura k’urubyiruko rw’u Rwanda

14364838_1042779899162256_2283517466670484965_n

13320456_958534254253488_8578361806249954093_o

13312892_961596060613974_315217021728565114_n

MURENZI Tristan arimo arataga ikiganiro kubanyeshuri

13417536_966920653414848_713270661561288664_n

 

13516603_977227842384129_5221340878113465963_n

13392247_964193693687544_7328746733450817310_o

Murinzi Honore

MENYANIBI.COM

 

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response