Now Reading
Ibiryabarezi – Izina ryakumiriwe hakiri kare muri kaminuza y’u Rwanda
0

Ibiryabarezi – Izina ryakumiriwe hakiri kare muri kaminuza y’u Rwanda

by MENYANIBI11 months ago

Umuyobozi w’ishamiri rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR/Huye) avuga ko umunyeshuri uzafatwa yita abatangizi izina ribatesha agaciro azabihanirwa.

Mu gusoza igikorwa cyo kumenyereza abanyeshuri bashyashya muri UR/Huye, tariki 21 Nzeli 2016, Dr. Usta Kayitesi yavuze ko atari byiza kwita abantu amazina abatesha agaciro.

Agira ati “Niteguye kubona nk’abanyeshuri batanu nkabahagarika kwiga mu gihe cy’umwaka wose kubera ko bise abandi “Ibiryabarezi”. (Abanyeshuri ) Turaza kubaha itangazo, tubabwira ingaruka z’igikorwa nk’icyongicyo.

“Izina ritesha agaciro twebwe ntabwo twarishyigikira. Niba mwarakurikiye n’amazina yitwa ingagi, ni amazina atwereka aho tugana nk’igihugu.”

Yatangaje ibi mu gihe bivugwa ko abanyeshuri batangiye muri Kaminuza uyu mwaka wa 2016, bahawe izina ry’Ibiryabarezi.

Dr. Usta Kayitesi, umuyobozi wa UR Huye

Dr. Usta Kayitesi, umuyobozi wa UR Huye

Iri zina ryatangiye ryitwa amamashini yakinirwagaho umukino w’amahirwe, wahagaritswe mu Rwanda. Ryiswe n’ibindi bintu bitari byiza harimo n’indaya.

Aya mazina yitwa abanyeshuri bashyashya batangiye kaminuza, ahanini afatira ku makuru agezweho, ariko atari meza.

Ni naho Dr. Usta Kayitesi ahera avuga ko bikwiye guhinduka. Nk’uko muri iki gihe nta mubyeyi ukita umwana izina ribi ngo abyemererwe. Kuko byakunze kugaragara ko akenshi izina ari ryo muntu. N’ibindi ngo bikwiye guhinduka.

Ati “Umutoza w’ikirenga Perezida wa Repubulika yabakiriye nk’Intagamburuzwa. Nta mpamvu tudakomeza kubaha iryo zina ribabereye rinabubaka mu kuba Abanyarwanda bafite indangagaciro n’ubushake bwo kubaka u Rwanda mu buryo natwe tubyifuza.”

JPEG - 181.6 kb
Aba banyeshuri ngo ntibakwiye kwitwa ibiryabarezi, ahubwo Intagamburuzwa

Abanyeshuri b’abatangizi bavuga bumvise ko babise iryo zina, bamwe bikabababaza kuko bumvaga ari ukubatuka. Abandi bakumva ko ari ibisanzwe ariko ko bazaharanira kudakora ibijyanye na ryo; nk’uko Uwase Sendakize abivuga.

Agira ati “Numvaga n’ubwo baritwita tukihagera, wenda uko bazagenda babona uko tumeze by’ukuri bizahinduka iryo zina rikavaho.”

Naho iry’Intagamburuzwa ryo, ngo ni ryiza cyane kuko ribaha imbaraga zo gutuma batazatezuka ku mugambi bazanye baje kwiga.

Ibyo kwita amazina abanyeshuri batangiye mu mwaka wa mbere muri Kaminuza, byaba byaratangiriye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, mu mwaka wa 2000 na 2001. Ariko hari abavuga ko byaba byaratangiye mu mwaka wa 1981.

Amwe mu mazina yiswe abanyeshuri bo muri za Kaminuza harimo Indangare, Ibigarasha, Nyakatsi, Ibicurane, Manoyinanga, Abadehe, Inyatsi n’andi.

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response