Now Reading
Ubuhamya (04) – Urupfu rwa se wa Mutoni n’ibyo atigeze amenya kuva yavuka
1

Ubuhamya (04) – Urupfu rwa se wa Mutoni n’ibyo atigeze amenya kuva yavuka

by MENYANIBI10 months ago

Umukunzi w’urubuga rwa Menyanibi.com yashatse gusangiza abakobwa bagenzi be ubuhamya bwibyamubayeho. Uyu mukobwa utuye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagari ka Kibaza mu mudugudu w’Ubumwe, yatuganirije ku buzima bwe ndetse atubwira ku byamubayeho bityo byabera n’isomo ku bandi bakobwa bari mu rungano rwe.

Mu inkuru twabagejejeho mu gihe gishije, yari igeze aho umwe mubari bari mu rugo kwa Mutoni yamwigizaga ku ruhande akagira ibyo amubwira.

Uwo mubyeyi yatangiye agira ati :” mwana wanjye Mutoni, hari ibyo ngiye kukubwira utigeze umenya mbere na mbere banza ufate aka kandiko niko mama wawe yasize yanditse ariko uragafungura ndagije kukubwira ibyo natumwe na so ukubyara”.

“Uyu ureba witabye imana wa mukundaga ariko siwe wakagombye gukunda. Iso ukubyara yahuye n’ikibazo nyuma yo gushakana na nyoko ….. uyu witabye imana siwe mama wawe ahubwo ni mukuru wanjye munda ari nawe wakureze kugeza uko ungana uko. Impamvu yakureze nuko ariwe waguhungishije akuvana kwa  mama wawe wakubyaye. iso ukubyara yabikoze kubera ko nyoko yari umugore utinyitse kandi wumuherwe akaba yarashakanye na so atari urukundo.

Impamvu nyamukuru yatumye tuguhungisha ni uko mama wawe yari umusambanyi ruharwa akaba n’indaya kabuhariwe. nyoko yaje gukora uwo mwuga ndetse awurambamo. yaje gutera sida papa wawe ukubyara, yifuzako nawe bafatanya uburwayi ariko so ntiyabimenye. hashize igihe kitari gito nibwo yaje kuvumbura mama wawe ko afite umugabo w’undi kandi babana mu gihe yabaga atari hamwe na so.

14169491_1074763835953988_497205730_n

Uti byagenze bite ? Papa wawe ntigeze atuza na gato,  yaje kubikurikirana aza kugwa mu kantu ubwo yaje kubona telephone ya mama wawe harimo ubutumwa bugira buti:” umva cheri, wa mugabo tubana narangije kuyimwanduza. hasigaye umwana we Mutoni ariko nawe ntago anshika kuko ndayimwanduza naza kuva ku ishuri, nibamara gupfa, tuzabatwara amazu  kandi umwana yanyibwiriye ko nawe ari butahe uyu munsi bityo mpita mubuza kubibwira se ngo tuze ku mutugura ariko mu byukuri nashakaga ko aza ndi njyenyine agasanga na mwiteguye”.

Mu gihe yarakimara gusoma ubwo butumwa, umugore we yahise aza. yamubajije impamvu yarari gukoresha telephone ye, umugabo yahise amubeshya, amubwira ko yararimo asoma ubumwa bwerekana impamvu kwa mugaga bamubuzemo Malariya “

Iyi telephone yayifashe ubwo mama wawe yari mu bwogero bitewe nuko yari ihamagawe kandi nyirayo adahari ashaka kuyizimya ngo itamusakuriza kuko we yarakiryamye. mu gufata telefone niko kugira amashyushyu  arebye asagamo ubwo butumwa bugufi bwamukuye imutima.

14269709_1074763662620672_619981211_n

Muri uwo mwanya umugore yabuze aho akwirwa. yikojeje hirya no hino aba azanye agashashi karimo urushige rwo kwa mugaga yakoresheje, ahita arutera iso.

Papa wawe yagerageje ku mukurikira asanga rwa rushinge arwivomesha amaraso mu kuboko, papa wawe yihutiye kumubuza ngo abimwake, baragundagurana ariko uyu mugore akoresha urwembe yarafite mu intoki ze ahita arumukebesha ku ijosi, amuca umutsi ndetse iso atangira kuva amaraso menshi ndetse acika intege igwa hasi, aribwo papa wawe yahise ashiramo umwuka.

14256710_1074763682620670_65194083_n

Nakubwira ko muri icyo gihe wowe wari waragiye kwiga mu gihungu cy’Ubugande, hakaba hari hashize imyaka itatu udataha, ibyo byabaga ufite imyaka 11 y’amavuko gusa. dore ko wagiye ufite imyaka icyenda muri icyo gihugu aho wabanaga n’uyu witaga witabye Imana witaga mama wawe kandi atariwe.

Mutoni, ntakabuza wamukundaga kuko yagerageje kuguha uburere bwa kibyeyi no ku kwereka urukundo kugeza aho ugeze ubu.

Ubwo uyu mugore yarari kumbwira ibi byose, namusabye ko yaba ahagaze gato nkamubaza ibibazo byari bimaze kumbana byinshi, nawe atazuyaje aranyemerera.

Nagize nti :”Ese ibyo byose ko numva ubizi cyane, wowe byabaye uri he ? ese wowe uriki cyanjye? mbese naba ngira abandi  bavandimwe?

Agira ati :”Yego, ugira abavandimwe ariko bose ikizabahuza iso yaragisize kuko ni ……

Mbese abavandimwe be bazahuzwa n’iki ? ese ibi bibazo byose azabimusubiza ? ese uyu mutego wa sida Mutoni yaba yarawusimbutse?

Iyi nkuru mpamo kubyabaye kuri uyu utarashatse gutangaza amazina ye nyakuri, ni ndende kuburyo twafashe umwanya wo kubagezaho uko byatangiye dore ko ngo ibyamubayeho byatwaye  igihe kirekire bityo akaba atabikubwira mu gihe gito ngo birangire bityo natwe tukaba duhiniye aha, tukazayibakomereza mu minsi iri imbere.

Honore MURINZI

Menyanibi.com

 

 

 

About The Author
MENYANIBI
1 Comments

Leave a Response