Now Reading
Umuhanzi Diamond yanze impano yagenewe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda.
3

Umuhanzi Diamond yanze impano yagenewe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda.

by MENYANIBI10 months ago

Hashize iminsi igera kuri ibiri abasore  bamenyerewe mu kubyina indirimbo zigezweho hano  mu Rwanda bazwi ku izina rya Snipers Dance Crew  bashyize hanze amashusho yo kubyina aho bavuga ko ari impano bageneye umuhanzi Diamond Platnumz umaze kwamamara cyane muri muzika ku mugabane wa Afurika.

Aya mashusho yakozwe akaba yarayo mu indirimbo Kidogo y’uyu muhanzi Diamond yakoranye n’itsinda rya P-Square ryo mu gihugu cya Nigeria aho iyi ndirimbo iri guca ibintu kuri uyu mugabane wa Afurika ndetse no hanze yawo.

Aba basore ba banyarwanda bakaba batangariza itangazamakuru ko impamvu bakoze amashusho y’iyi ndirimbo ari urukundo bakunda uyu muhanzi ukomoka muri Tanzania ndetse n’ubwiza bw’ibihangano bye. bakaba barayikoze nk’impano bamugeneye mu kwerekana ko bishimira ibyo akora kandi bamufata nk’umuhanzi ukomeye ariko Diamond akaba yarabifashe nabi ndetse akaza kugaragaraza isura itari nziza.

14183795_643514875797129_3188848370665765493_n

Ese uyu muhanzi yabitewe n’iki kutishimira ibyakozwe n’aba basore?

Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 31/08/2016 mu masaha akuze nibwo aba basore bagize iri tsinda bashyize hanze iyi ndirimbo ndetse ihita ishyirwa ku rubuga rusanzwe rumenyerewe kugaragaraho indirimbo zitandukanye rwa YouTube. sibyo gusa kuko bahise bayoherereza uyu umuhanzi Diamond bakoreshe email ye.

Muri ako kanya abantu batangiye kuyireba ari benshi kuburyo byagaragaye ko hari abayishimiye. iyi ndirimbo ifite amashusho meza cyane kuburyo mu minota mirongo itatu yari imaze kugira abantu benshi bayirebye, ariko muri ako kanya gato yahise iva kururwo rubuga.

Dore uburyo itsinda ry’abasore baba Nyarwanda rizwi ku izina rya Snipers Dance Crew  ryabyinnye iyi ndirimbo Kidogo

Mu gitondo cyo ku wa kane basanze umuhanzi Diamond Platnumz afatanyije na Company yakoze amashusho y’iyi ndirimbo Kidogo babinyujije kuri email y’aba basore, babamenyesheje ko iyi ndirimbo batemerewe kuyikoresha ndetse ko nta n’ububasha  bari bwongere kubona kugira ngo basubizeho iyo video.

Ibi bikaba byarakozwe na company izwi ku izina rya Spice Digital South Africa ariyo ifite munshigano zayo uburenganzira bwo kumenyekanisha ndetse no gucuruza iyi ndirimbo.

Dore ubutumwa bakiriye nyuma y’iminota mike iyi ndirimbo Kidogo ishyizwe kuri YouTube

14159915_1072274586202913_675956927_n

Ibi  bikaba byaratunguye benshi bina batera ikibazo, gusa aba basore babanyarwanda bakaba batacitse intege kuburyo umunsi wo kuwa gatatu taliki ya 01/09/2016 bongeye kuyisubizaho ariko biba iby’ubusa dore ko bahuye nuruva gusenya kuko iyi company yahise yongera kuyivanaho ku nshuro ya kabiri

Dore amashusho nyakuri y’indirimbo Kidogo y’umuhanzi Diamond afatanyije n’istinda rya Psquare

Urubuga rwa Menyanibi.com nyuma yo kwandikira sosiyete ya Spice Digital South Africa ku birebana n’iki kibazo cyo kutishimira abigana cyangwa bagasubiramo ibihangano by’uyu muhanzi Diamond , bakabishyira no ku rubuga rwa YoutTube, ntago babashije kudusubiza.

Twakwibutsa ko nubwo abagenzura ibikorwa n’ibihangano bya Diamond batishimiye iyi ndirimbo Kidogo yasubiwemo n’aba basore, iyo urebye kuri uru rubuga rushyirwaho indirimbo usanga  hari abandi benshi bagiye bayisubiramo ntibitere ibibazo kuburyo wakwibaza impamvu batishimiye iyi yaba basore baba Nyarwanda.

Turakomeza gukurikiranira hafi iby’uru rugamba uko ruza kuragira n’ubwo birigutera abenshi urujijo.

Honore MURINZI  
MENYANIBI.COM

About The Author
MENYANIBI
3 Comments
  • coolman
    September 2, 2016 at 1:22 pm

    Bumva nabi aba bajama pe

    Usubiramo indirimbo yabandi ute utabiherewe uburenganzira?

    Imana bagize nuko ari underground iyaba ari abazwi bafite nakunyu bari kuba vidira compte bagasigariraho

  • gato fab
    September 3, 2016 at 10:55 pm

    ahubwo aba bajama bagize ishaba kuko nta kindi gihano bafatiwe. gusa mbona barashatse kwimenyekanisha gusa.

  • Top
    September 7, 2016 at 12:51 pm

    Abobosore bazajye batekereza kuko ntabwenge birimo, ngo naba artist kandi batazi icyo copyright bivuze. menyanibi nayo iravuga abandi itazi icyo bavuganye na studio, muzajye mwihesha agaciro!.

Leave a Response