Now Reading
Ubuhamya (02)– Dore ibyabaye kuri Mutoni nyuma yuko abonye umukiriya
0

Ubuhamya (02)– Dore ibyabaye kuri Mutoni nyuma yuko abonye umukiriya

by MENYANIBI10 months ago

Umukunzi w’urubuga rwa Menyanibi.com yashatse gusangiza abakobwa bagenzi be ubuhamya bwibyamubayeho. Uyu mukobwa utuye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagari ka Kibaza mu umudugudu w’Ubumwe, yatuganirije ku buzimabwe ndetse atubwira ku byamubayeho bityo byabera n’isomo kubandi bakobwa bari mu rungano rwe.

Mu inkuru yacu iheruka ubwo Mutoni yarageze mu ruganiriro,  yakomezaga agira ati:”Nkimukubita amaso ubwo nari musanze muri salon ngo tuganire, nabonye imbere ye hari umwenda mwiza w’umweru ndetse uwo musore ambwira ko aruwo anzaniye ngo nambare n’umva ndatuguwe cyane mburaho nkwirwa nkiri kubitekerezaho mbona ishakoshi n’inkweto zakataraboneka arazizanye ntaramubaza impamvu aba anzaniye umubavu mwiza cyane uhumura ku buryo butagaje  mu mutwe wanjye nahise mera nk’umwana numva mbaye umusazi, ubwo aho narimpagaze natangiye kubura ahonjya, kwicara ubwo biranga mbura amahoro.

91097304a-1

Akimara kunzanira ibyo byose yatsabye mu kinyabupfura kinshi agira ati << mwambabarira mugasubira mu cyumba mu kambara nkareba niba bibabereye ? >> ibyo nabyumvishe vuba mbikora nk’uko abitsabye. nanjye narintagiye kumva impinduka kurinjye . Maze kwambara nahise nitera wa mubavu yari yampaye ndangije mpagarara imbere y’indorerwamo mbona ndi umukobwa  mwiza pe! sha namwe iyo mu mbona mwari kugira agahinda.

sad-alone-girl-cute-bed-room-hot_large

Ndangije byose nahise nicara ku gitanda nkomeza gutekereza nibaza ibiri kumbaho niba ari inzozi. naratekereje ku buryo umutwe wahise undya cyane.nasohotse hanze njya gushaka amazi akonje kuko umutwe warutangiye kundya, nkisohoka nahise mugwa mu biganza nkaho yarantegereje nawe nsanga yambaye neza cyane musaba ko yandekura ndamwishikuza ndiruka.

Mwibuke ko iyo nzu bwari bwo bwambere nyigezemo, mwibaze iyo najyaga.

Umusore yarankurikiye tugeze mu ruganiriro ndicara maze ampfata mu mugongo atangira kumbaza icyo nabaye. ibyo byose yabikora atazi ko umutwe umereye nabi. namusabye ko yanzanira amazinkanywa ndetse musaba ko naruhuka ho gato. yaranyemereye anyicara iruhande mpita ntwarwa n’agatotsi ndasinzira….

Mu kanya gato nari nkagutse mbona aracyicaye iruhande rwanjye yatuje atari kuvuga. narishimye cyane  nyuma  ambaza icyo narimbaye ndamusobanurira mu gihe ndi kuvugana nawe, niko narebaga imyenda yambaye myiza cyane. ishati nziza n’inkweto kandi wabonaga ko bijyanye nibyo nari nambaye.

sad-alone-girl-cute-bed-room-hot_large

Maze gutuza yapfashe akaboko arampagurutsa neza mu kinyabupfura ubona anyitayeho ndamwumvira nkurikiza ibyo ambwira ariko nkireba kukuboko akoresheje ampfata nahise mbona ……………..

Ese nyuma yo kureba ku kuboko k’uyu musore, byagendekeye gute umukobwa Mutoni….?

Iyi nkuru mpamo kubyabaye kuri uyu utarashatse gutangaza amazina ye nyakuri, ni ndende kuburyo twafashe umwanya wo kubagezaho uko byatangiye dore ko ngo ibyamubayeho byatwaye  igihe kirekire bityo akaba atabikubwira mu gihe gito ngo birangiree bityo natwe tukaba duhiniye aha, tukazayibakomereza.

Honore MURINZI

Menyanibi.com

About The Author
MENYANIBI

Leave a Response