Now Reading
Ubuhamya (01) – Ibyiza n’ibibi Mutoni yanyuzemo ubwo yaratangiye gukora uburaya
1

Ubuhamya (01) – Ibyiza n’ibibi Mutoni yanyuzemo ubwo yaratangiye gukora uburaya

by MENYANIBI12 months ago

Umukunzi w’urubuga rwa Menyanibi.com yashatse gusangiza abakobwa bagenzi be ubuhamya bwibyamubayeho. Uyu mukobwa utuye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagari ka Kibaza mu umudugudu w’Ubumwe, yatuganirije ku buzimabwe ndetse atubwira ku byamubayeho bityo byabera n’isomo kubandi bakobwa bari mu rungano rwe.

Mutoni (izina tugiye gukoresha mu inkuru bitewe n’uko nyirubwite adashaka ko amazina ye amenyekana mu itangazamakuru) nyuma yo kudusaba ko twazaganira nawe mu buryo burambuye agaha isomo urubyiruko rw’iki gihe ku byamubayeho cyane cyane abakobwa bakishora mu nzira z’uburaya, yadutangarije ko atazigera yongera gukunda mu buzima bwe bwose nyuma y’uko yakunze umuhungu agahura nuruva gusenya.

Guhera ubwo akaba yarafashe umwanzuro udakuka ntawe abajije kandi akaba y’umva no kubaho ntacyo bimumariye bitewe n’ibyamubayeho ari nabyo yadusesenguriye abivuye imuzi.

hqdefault

Mutoni yagize ati:”Nyuma y’uko nigaga mu mashuri y’isumbuye nagize akabazo ko kurwaza umubyeyi wanjye narinsigaranye, numvaga ko bidakomeye kuko  numvaga ko bisanzwe. naje kubura uko muvuza bigera naho inzego zose zanyimye ubufasha banziza ikiciro cy’ubudehe nabagamo hamwe n’umubyeyi wanjye. Naje kuba nk’umusazi ubwo nabonaga mama umbyara ari mu marembera mbona agiye gupfa, niko gufata inzira nigira inama yo kujya kwicuruza aho bita kuri KBC, ku Kimihurura.

Nkihagera k’umunsi wa mbere nahise mbona umukiriya w’umusore mwiza ku isura, arampfata anyinjiza mu modoka ambajije ibiciro nabuze uko mubwira kuko sinarinzi uko ibiciro bihagaze dore ko bwari bwo bwambere. naramubwiye ngo “nampe ayo ashaka”. yahise aseka cyane kugeza aho yazanye amarira mu maso maze nawe arabwira ngo “Ese iyi ni inshuro ya kagahe uje gutega?” mu bwira byihuse ko  aribwo bwa mbere.

Yahise ambaza ngo “Ese umukobwa mwiza koko nkawe abaje gukora uyu mwuga kuyihe mpamvu? nanjye niko guhita mu bwira ati:” girira vuba ahubwo unyishyure”. mbona arababaye cyane ndetse ahita yatsa imodoka tugenda tuganira anjyana iwe mu rugo ndetse ntashidikanya, yarafite amafaranga menshi bitewe n’uburyo iwe nasanze hameze.

_MG_1158-2PQ

Mu kanya gato twari tuhageze, aranyakira anyereka aho ndyama ampa ubwogero ,ifunguro ndetse nicyo kunywa kidasembuye. mu minota nka 42  ubwo narindangije kwitunganya, yarambwiye  ngo ryama ndaje.

Murabyumva ko mu bibazo narimaze mo iminsi kurya nabiherukaga kera; nahise ngwa agacuho ndasinzira cyane kuburyo ibyo umuntu yari kunkorera byose nari kubimenya bukeye.

Ntibyatinze, nakangutse bumaze gucya ubwoba k’umutima burantaha nirebye ntsaga ntacyo wamusore yakoze birantugura. nk’iri kubitekerezaho mbona wa musore yinjiye muri cya cyumba nari narayemo anzaniye icyayi n’umugati mwiza uteguye neza ndetse bisa neza hamwe  n’amazi akonje. yampereje ikinini cy’umutwe nyuma yo kumva nkutaka. arandeka ngo nitegure hanyuma mbyuke kuko yaramaze kumenyesha ko anshaka mu ruganiriro.

Nakoze iyo bwabaga nkora vuba. ni ukuri naryaga nk’igisambo gusa aho narindi nakomezaga gutekereza umubyeyi wanjye nasize munzu ntacyo kurya no kunywa namusigiye, ikindi ari umurwayi wigendera doreko numvaga ko isaha n’isaha yakwitaba Imana.

Nyuma yibyo byose, ntitwigeze twibwirana amazina. ntiyaranzi nanjye byari uko kuko twahuye twese haricyo buri umwe ashaka ku wundi kuburyo ibyo kwibwirana amazi ntacyo byari ku tumarira.

Nkimukubita amaso ubwo nari musanze muri salon ngo tuganire, nabonye imbere ye hari umwenda mwiza w’umweru ndetse uwo musore ambwira ko aruwo anzaniye ngo nambare.

Ese nyuma yo kwambara uwo mwenda yarahawe n’uyu musore, byagendekeye gute umukobwa Mutoni….?

Iyi nkuru mpamo kubyabaye kuri uyu utarashatse gutangaza amazina ye nyakuri, ni ndende kuburyo twafashe umwanya wo kubagezaho uko byatangiye dore ko ngo ibyamubayeho byatwaye  igihe kirekire bityo akaba atabikubwira mu gihe gito ngo birangiree bityo natwe tukaba duhiniye aha, tukazayibakomereza.

Honore MURINZI

MENYANIBI.COM

About The Author
MENYANIBI
1 Comments

Leave a Response