Now Reading
Louise Mushikiwabo na Dr Donald Kaberuka kurutonde rw’abantu 15 Afurika ikeneye
1

Louise Mushikiwabo na Dr Donald Kaberuka kurutonde rw’abantu 15 Afurika ikeneye

by MENYANIBI10 months ago

Nyuma yaho inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iteraniye hano i Kigali mu kwezi gushize ikarebera hamwe ibibazo bitandukanye byugarje umugabane wa Afurika ndetse ikaba yarifite gahunda yo gutora abayobozi bashya basimbuye abari barangije manda, byaje kurangira habuze usimbura uwari umuyobozi mukuru w’uyu muryango ariwe Madame Nkosazana Dlamini-Zuma ukomoka mu gihugu cya Afurika yepfo.

Dlamini-Zuma, akaba yararangije manda ye yo kuyobora uyu muryango, bityo agaha umwanya n’abandi bafite intararibonye mu bijyanye na politike ndetse bafite ubushobozi bwo kuba bazamura uyu mugabane ukabasha gutera imbere birushije ho.

Bikaba byari byemewe ko buri wese wujuje ibisabwa yatanga kandidature ye kugirango hatorwe uwasimbura Nkosazana Dlamini-Zuma  warumaze igihe ayobora uyu muryango.

Ibi rero bikaba bitaraje gukunda nkuko byari biteganyijwe kuko byagaragaye ko abatanze kandidature zabo ntawagejeje amajwi yasabwaga ngo abe yahabwa ubuyobozi. ibi byatumye hafatwa umwanzuro wo gusubika iki gikorwa ndetse hatangazwa ko amatora azaba mu kwezi kwa Mutarama 2017 akabera ku kicaro gikuru cy’uyu muryango giherereye mu gihugu cya Ethiopia, mu murwa mukuru  Addis Ababa.

Perezida Paul Kagame, Dlamini-Zuma hamwe na Idriss Deby barebera hamwe icyakorwa

Perezida Paul Kagame, Dlamini-Zumahamwe na Idriss Deby baganira kucyakorwa mu gushaka ibijyanye n’uwayobora Afurika yunze Ubumwe

Iyi nama ubwo iheruka kubera i Kigali taliki ya 10 kugeza kuya 18 Nyakanga 2016, abakandida batatu aribo Pelonomi Venson-Moitoi,  Agapito Mba Mokuy hamwe na Specioza Naigaga Wandira Kazibwe biyamamarije kuyobora uyu muryango nta numwe wabashije gutsinda bitewe no kutuzuza amajwi aba yagenwe.

Kur’ubu rero hakaba hakomeza kwibaza umuntu wazayobora uyu muryango wa Afurika yunze ubumwe nyuma yo kugaragaza inzobere 15 mu bijyanye na politike ndetse n’iterambere.

Aha ushinzwe ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Madame Louise  Mushikiwabo hamwe na Dr Donald Kaberuka uherutse kurangiza manda ye yo kuyobora banki nyafurika itsura amajyambere, bagaragaye kurutonde rw’abantu 15 bafitiwe ikizere ko bayoboye uyu muryango wa Afurika bageza kure uyu mugabane.

Dore inzobere zashyizwe kuri lisite ko zifitiwe ikizere kandi zageza kure uyu mugabane mu gihe hagira uyobora uyu muryango

Dr Donald Kaberuka, chairman African Development Bank, reading the 2014 report from APP Grain Fish Money while attending the African Development Bank Group annual meetings in Kigali, during APP panel meeting.

Donald Kaberuka yabaye umuyobozi wa banki nyafurika itsura amajyambere ndetse akazamura uyu mugabane mu bijyanye n’ubukungu hamwe n’ishoramari.

Tito Mboweni, Governor Emeritus of the South African Reserve Bank, South Africa at the World Economic Forum on Africa 2015 in Cape Town. Copyright by World Economic Forum / Benedikt von Loebell

Tito Mboweni

Ushinzwe ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo,

Ushinzwe ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo,

April 23, 2010 - Washington DC., World Bank/IMF Spring Meetings. Water and Sanitation Event.

Ngozi Okonjo-Iweala ukomoka mu gihugu cya Nigeria

elbaradei

Mohamed Mustafa ElBaradei ukomoka mu gihugu cya Misiri

maxresdefault

Eleni Zaude Gabre-Madhin ukomoka mu gihugu cya Ethiopia

winnie-byanyima

Winnie Byanyima

Pravin-Gordhan

Pravin Gordhan ukomoka mu gihugu cya Afurika yepfo

Hanna Tetteh ukomoka mu gihugu cya Ghana

Hanna Tetteh ukomoka mu gihugu cya Ghana

makhtar-diop-ok_0

Makhtar Diop

csm_20140320-IMG_9683_01_72eaf3f3c9

Amina J. Mohammed akomoka mu gihugu cya Nigeria

088b9c2

Steven Were Omamo, ni umunya Kenya

OdeinAjumogobia

Henry Odein Ajumogobia ukomoka muri Nigeria

Thabo Mbeki wahoze ayobora igihugu cy'afurika yepfo

Thabo Mbeki wahoze ayobora igihugu cy’afurika yepfo

Amina C. Mohammed ukomoka mu gihugu cya Kenya

Amina C. Mohammed ukomoka mu gihugu cya Kenya

Tumukunde B.Dieudonne
Menyanibi.com

About The Author
MENYANIBI
1 Comments

Leave a Response