Now Reading
Dore uko Perezida Kagame yasubije umusore washakaga kumubera umukwe
3

Dore uko Perezida Kagame yasubije umusore washakaga kumubera umukwe

by MENYANIBIAugust 15, 2016

Ibisubizo biri ukwinshi kandi burya si uko icyo usabye ugihabwa,ibi bikaba byaba ariyo mpamvu perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahereyeho yirengagiza uwamusabye kumubera umukwe mu gihe yaba amuhaye uburenganzira bwo gusaba umukobwa we Ange Kagame

Uyu musore ukomoka mu igihugu cya Nigeria wiyise Bar Baric kuri twitter yashyizeho ifoto asaba umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kumubera Umukwe aho  iyo foto igaragaraho Ange Kagame.

Ku rukuta rwa rwe Twitter, uyu musore yandikiye perezida Kagame agira ati:”

1471116304_k1

Tugenekerereje mu rurimi rw’ikinyarwanda, Bar Baric yagize ati ” Hashize igihe nifuza kubibasaba,Mwambera databukwe? ”

Perezida Kagame akaba yarahise amuha igisubizo cyihuse aho yahise amukura mu mubare w’abantu bamukurikira kuri Twitter.

Umusore yashyizeho uko yasubijwe nawe agira ati ” Murabona impamvu Afrika tudahuriza hamwe?,…”

1471116325_k2

Abantu batari bake nabo bakomeje gukurikirana uyu musore bamugira inama ndetse bamwereka ko usabye wese adahabwa cyangwa uwanditse wese adasubizwa bitewe n’ubushake bw’uwo asabye cyangwa yandikiye.

Akaba yakomeje agira ati “Ubukwe hagati y’ibi bihugu byombi bikomeye byageza umugabane wose ku bumwe n’amahoro”

Inshuti ze nazo zishwe n’ibitwege aho uyu wiyita JR yagize ati ” Ndasetse cyane bagufungiye kureba ibyo bashyiraho (Blocked) ” ndetse ntiyaretse gushyiraho n’udushushanyo duseka ku ruhande.

Tumukunde B. Dieudonne
Menyanibi.com

About The Author
MENYANIBI
3 Comments
  • TOI
    August 16, 2016 at 7:32 am

    Jye njyenekereje mubusobanuro bwariya magambo Uriya muntu yari ashatse kuvuga ngo<< Nshuti @PaulKagame nifuje kubigusaba kuva kera ari ubu nababazaga niba mwambera Databukwe.

    Kuko father-in-law bivuze Sobukwe apana Umukwe.

    Murakoze

  • Cyuzuzo benjamin
    October 24, 2016 at 11:19 am

    Ahaa ndumva imibanire hagati y’ibihugu yaba igiye gutera imbere kuko noneho umubano waba ubaye mwiza cyane tu,naho ubundi uwo musore niyihangane gusaba niko bigenda kuko urategereza ugahabwa cyangw ukimwa sans discussion,mais soie prudent monsieur bienvenue au rwanda pour demander encore oeil par oeil sur vous plait!

Leave a Response