Now Reading
Yakoze telefone idakoresha Sim-Card ntigurirwemo n’ikarita yo guhamagara.
4

Yakoze telefone idakoresha Sim-Card ntigurirwemo n’ikarita yo guhamagara.

by MENYANIBI11 months ago

Ni ubwambere mu mateka havumbuwe telefone ishobora guhamagara ku isi hose idakoresheje umurongo uwariwo wose w’itumanaho. Ni  nyuma yaho hamenyerewe ko hari telefone zikoreshwa hifashishije ubundi buryo kandi ikaba itahamagara ku isi yose  nkuko iyavumbuwe n’uyu mwana ikora mo.

Simon Petrus ariwe wakoze iri koranabuhanga ridasanzwe rizajya rifasha umuntu guhamagara ntakiguzi atanze, rikamufasha kumva radio imwe kandi akareberaho na televiziyo imwe rukumbi, yabigezeho nyuma y’imyaka ibiri akora ubu bushakashatsi.

Nyuma yaho uyu mwana akuze akunda ibijyanye n’ikoranabuhanga, ababyeyi be bamubaye hafi ndetse bamufasha gukurikirana ibyo akunda. Petrus akaba yaraje kujya kwiga mu ishuri ryisumbuye riherereye mu gace ka Ohagwena  ho mu gihugu cya Namibia ari naho akomoka.

Uyu mwana w’umuhungu avuga ko nubwo ikigo yigaho cya Abraham Iyambo yakiboneyemo ubundi bumenyi, nawe ku giti cye yagiye akora ubushakashatsi ndetse akunda gusoma ibitabo. Ibi bikaba byaragiye bituma agenda ashakisha ibyuma yifashisha mu gukora iyi telefone idakenera sim-card kandi ntijyemo ikarita yo guhamagara.

4041952_pupilinventscellphonethatdoesntuseairtime_jpegab70aaae87e781ae34ba20531d48bd89

Iyi telefone yakozwe igizwe n’ibice bitandukanye yagiye yifashisha yaba ibikoreshwa muri televiziyo , radio hamwe n’ibindi tujya tubona muri telefone mobile, aha akaba ataribagiwe n’ikindi gice kizajya gifasha umuntu kubika umuriro dore ko ari nawo twavuga ko ikoresha gusa .

Iyi telefone ikubiyemo shene ya televiziyo ya NBC1 hamwe na radio, kugez’ubu nkuko bivugwa ntahandi wayisanga ku isi. Abantu bakaba bavuga ko ari akarusho ndetse no kwereka amahanga ko muri Afurika naho bashoboye gukora ibyo benshi batiyumvisha.

Simon yatangaje ko agifite impungenge nyinshi kubirebana n’iyi telefone yakoze kuko kugez’ubu atarabasha kumenya ibijyanye n’umutekano wayo cyangwa igihe runaka izamara bityo akaba asaba leta kumushyigikira ku girango abashe gukora n’izindi nkayo kandi zifite ubuziranenge kurusha iyakoreweho ubushakashatsi.

Brown Grace
Menyanibi.com

About The Author
MENYANIBI
4 Comments

Leave a Response